APR FC izahabwa igikombe cy’umwaka ushize mu mukino wa mbere wa shampiyona uzayihuza n’ Amagaju FC

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara ingengabihe y’imikino ya shampiyona umwaka 2018-2019 aho ikipe ya APR FC ifite igikombe giheruka izakira Amagaju ku itariki 19 ukwakira 2018, kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC izakina umukino utangiza Shampiyona ya 2018-2019, ihite ihabwa igikombe cy'Umwaka washize
APR FC izakina umukino utangiza Shampiyona ya 2018-2019, ihite ihabwa igikombe cy’Umwaka washize

Uwo munsi niho hazatangirwa ku mugaragaro igikombe cya shampiyona 2017-2018 cyegukanwe n’ikipe ya APR FC itozwa na Dr Petrovic.

Imikino ibanza ya shampiyona izaba kuva ku itariki 19 ukwakira isozwe ku itariki 20 mutarama 2019. Muri ayo mezi atatu (iminsi 94) yonyine,buri kipe igize shampiyona izaba yakinnye imikino 15 yose. Muri make buri kipe izajya ikina umukino wa shapiyona nyuma y’iminsi itandatu yonyine.

Imikino iba itegerejwe n’abakunzi ba sport mu Rwanda ni hagati ya APR na Rayon Sports, uwo mukino ubanza uteganijwe ku itariki 12 ukuboza 2018 naho umukino wo kwishyura ukazaba ku itariki 24 mata 2019.

Shampiyona y’umupira w’amaguru 2018-2019 izasozwa ku itariki 8 kamena 2019.
Umukino uzahuza APR na Espoir FC niwo mukino rukumbi uzakinirwa kuri Sitade Amahoro ku ngengabihe y’imikino ya shampiyona 2018-2019.

Imikino iteganijwe ku munsi wa mbere wa shampiyona yose izajya itangira saa cyenda n’igice.

Itariki 19 ukwakira 2018
APR FC vs Amagaju (Sitade ya Kigali i Nyamirambo)

Itariki 20 ukwakira 2018

Etincelles vs Rayon Sports (Sitade Umuganda)
Gicumbi vs Espoir (Sitade ya Gicumbi)
Mukura vs Sunrise (Sitade ya Huye)
Kirehe vs SC Kiyovu (Sitade ya Kirehe)

Itariki 21 ukwakira 2018

AS Muhanga vs Police (Sitade ya Muhanga)
AS Kigali vs Musanze (Sitade ya Kigali I Nyamirambo)
Marines vs Bugesera (Sitade Umuganda)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka