APR FC itwaye igikombe cya 20 itsinze Police FC

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022 habaye imikino ine y’umunsi wa 30 usoza Shampiyona ya 2021-2022, ikipe ya APR FC itwara igikombe cyayo cya 20, itsinze Police FC ibitego 2-0.

APR FC bishimira igikombe cya 3 batwaye bikurikiranya
APR FC bishimira igikombe cya 3 batwaye bikurikiranya

Ni imikino yagiye kuba nta kipe yari yizera igikombe yaba APR FC cyangwa Kiyovu Sports zari zigihanganiye, APR FC yari iri ku mwanya wa mbere n’amanota 63, yasabwaga gutsinda umukino wayihuje na Police FC mu gihe Kiyovu Sports yari iri ku mwanya wa kabiri, yasabwaga gutsinda umukino wayihuje na Marine FC, ariko Police FC ikaba yatsinze cyangwa yanganyije na APR FC.

Iyi mibare ariko yahiriye ikipe y’Ingabo z’igihugu APR FC, dore ko ku mukino hari yakiriwemo na Police FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo yanayihatsindiye, muri uyu mukino ikipe ya APR FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi yabanje mu kibuga, aho nk’inyuma ku ruhande rw’iburyo hari habanjeho Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga, yasimbuye Fitina Omborenga mu gihe Nsengiyumva I’rshade nawe yari yabanje mu kibuga hagati.

Kapiteni Djabel Manishimwe ahabwa igikombe
Kapiteni Djabel Manishimwe ahabwa igikombe

Ni umukino watangiye wiharirwa n’ikipe ya APR FC yagerageje uburyo bw’igitego, ariko igice cya mbere kirangira ari 0-0. Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yatangiye yotsa igitutu izamu rya Police FC maze ku munota wa 52, ku mupira ba myugariro ba Police FC bananiwe gukuraho wasanze Mugisha Gilbert inyuma y’urubuga rw’amahina atsinda igitego cya mbere.

Uyu musore wahiriwe n’uyu mukino yabisubiriye ku munota wa 93 ku mupira watakajwe na myugariro Usengimana Faustin, utagize umukino mwiza muri rusange maze ahita yubura amaso atera ishoti rikomeye mu izamu rya Ndayishimiye Eric Bakame, ribanza gukubita igiti cy’izamu hejuru ariko riruhukira mu rushundura umukino urangira APR FC itsinze ibitego 2-0, inegukana igikombe cya shampiyona 2021-2022.

Imikino yaberaga icyarimwe, Kiyovu Sports mu Karere ka Muhanga yari yahakiriye ikipe ya Marine FC maze igice cya mbere kirangira ari 0-0, ariko mu gice cya kabiri ku munota wa 47 Bigirimana Abedi ayitsindira igitego cya mbere mu gihe Emmanuel Okwi ku munota wa 84 yayitsindiye igitego cya kabiri, cyatumye batsinda 2-0 iyi kipe inasoreza shampiyona ku mwanya wa kabiri n’amanota 65.

Gutsinda kwa APR FC kwatumye yegukana igikombe cya shampiyona 2021-2022, ifite amanota 66, kibaye icya 20 muri rusange imaze gutwara kikaba igikombe cya gatatu ku mutoza Adil Muhamad, byose yatwaye yikurikiranya kuva yagera mu Rwanda mu 2019.

APR FC itwaye igikombe cya 20
APR FC itwaye igikombe cya 20
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka