APR FC itsinze US Monastir mu mukino wa mbere wa CAF Champions League

Mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Stade ya Huye, ikipe ya APR FC yatsinze US Monastir igitego 1-0, Monastir ntiyanyurwa n’imisifurire

Ku munota wa kane w’umukino APR FC yabonye uburyo bubiri bukurikirana bwashoboraga gutuma ibona igitego, ku mupira wari uvuye muri koruneri utewe na Ishimwe Christian.

Nyuma yahoo umutoza Adil Erradi Mohamed wari wmerewe kwicara ku ntebe y’abatoza nyuma y’igihe atabyemerewe, yahise ahagurutsa abafana ngo bashyigikire ikipe, aho APR FC yahise yongera kubona izindi koruneri ebyiri.

Ku munota wa 18 gusa, Omborenga Fitina yateye umupira watewe n’umutwe na Nshuti Innocent, maze Mugunga Yves nawe ahita awohereza mu izamu n’umutwe, kiba igitego cya mbere cya APR FC.

Mugunga Yves watsindiye APR FC igitego kimwe rukumbi
Mugunga Yves watsindiye APR FC igitego kimwe rukumbi

Ku munota wa 28 w’umukino, Ruboneka Jean Boaco yagerageje gushaka igitego cya kabiri aho yateye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu ahita awushyira hanze uvamo koruneri, bayiteye Mugunga Yves atera mu izamu ariko umunyezamu arawufata.

Ikipe ya US Monastir yaje kubona uburyo bukomeye bwo kuba yatsinda igitego ku munota wa 35 ku mupira wavuye muri Koruneri, rutahizamu wayo awuteye n’umutwe unyura hejuru yizamu gato, igice cya mbere kirangira igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 49, ikipe ya US Monastir yongeye kubona andi mahirwe imbere y’izamu ariko rutahizamu Mohamed Saghraoui awuteye uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 56 APR FC yongeye guhusha ubundi buryo bw’igitego, ku mupira wahinduwe n’imoso na Niyibizi Ramadhan, Mugunga Yves awuteye n’umutwe umunyezamu Bechir Ben Saidi awushyira hanze.

Ku munota wa 64 umutoza Adil wa APR FC yakoze impinduka akuramo Niyibizi Ramadhan amusimbuza Kwitonda Alain Bacca, nyuma gato ku munota wa 72 Rwabuhihi Aimé Placide asimbura Nshuti Innocent.

Ku munota wa 78 w’umukino ikipe ya US Monastri yaje gutsinda igitego cyo kwishyura ariko umusifuzi wo ku ruhande witwa Kakunze Hervé avuga ko habayeho kurarira, bitanavuzweho rumwe kuko Monastir yo yemezaga ko nta kurarira kwabayeho

Abakinnyi babanje mu kibuga

APR FC
Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Niyigena Clement, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Ishimwe Christian, Niyibizi Ramadhan, Nshuti Innocent,Mugunga Yves.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka