APR FC itsinze Rutsiro isoza imikino ibanza iyoboye urutonde

Mu mukino w’ikirarane wasozaga imikino ibanza ya shampiyona, APR FC itsindiye Rutsiro i Rubavu ibitego 2-0, isoza imikino ibanza ihaye intera amakipe ayikurikiye

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hasozwaga imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho ikipe ya Rutsiro kuri Stade Umuganda yari yakiriye APR FC mu mukino w’ikirarane.

APR FC yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 45 w’igice cya mbere, ku ishoti rikomeye ryatewe na Mugisha Gilbert umunyezamu wa Rutsiro ntiyabasha kugarura umupira.

Ku munota wa 61 APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Yannick. Ikipe ya Rutsiro yabonye amahirwe yo kwishyura aho penaliti ku munota wa 82 n’uwa 86, ariko zose irazihusha.

APR FC isoje imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 34, igakurikirwa na Kiyovu Sports ifite 29, Rayon Sports ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 26.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka