APR FC itsinze Rutsiro, imibare iba myinshi mu makipe ashobora kumanuka

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022, aho APR FC yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0, byatumye Rutsiro nayo ikomeza kuba mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.

APR FC itsinze Rutsiro FC 1-0
APR FC itsinze Rutsiro FC 1-0

Ku bibuga bitandatu bitandukanye hakiniwe imikino isoza umunsi wa 22 wa shampiyona, aho amaso yari ahanzwe umukino wa APR FC na Rutsiro, ndetse no mu makipe arwanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma y’aho ikipe ya Kiyovu Sports yatsindiye Rayon Sports igahita irusha APR FC amanota atanu, APR FC yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze gusatira Kiyovu Sports.

APR FC yaje gutsinda uyu mukino aho yanahabwaga amahirwe yo kuwutsinda, aho yabonye igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 74 w’umukino.

Ku rundi ruhande, i Rubavu ikipe ya Gorilla yari yakiriwe na Etincelles FC, zose aho zari zihagaze nabi ku rutonde, birangira Gorilla itsinze Etincelles ibitego bibiri kuri kimwe, bituma ijya ku mwanya wa 13, naho Rutsiro yo ihita ijya ku mwanya wa 14.

Kiyovu ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona
Kiyovu ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona

Uko imikino yabaye kuri iki Cyumweru yagenze

APR FC 1-0 Rutsiro
Bugesera FC 3-1 Marines
ESPOIR FC 1-0 Gasogi United
Etincelles 1-2 Gorilla FC
Musanze 1-1 AS Kigali
Gicumbi FC 1-1 Police FC

Amakipe atanu ya mbere

1. KIYOVU Sport 50
2. APR FC 48
3. MUKURA 38
4. AS Kigali 36
5. Rayon Sports 35

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Njye nkumufana wa APR FC igikombe ni icyacu kuko KIYOVU tuzayitsindira.

HAKIZIMANA emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-03-2022  →  Musubize

APR iri kumwanya wa 2?

Denyse IHIMBAZWE yanditse ku itariki ya: 25-03-2022  →  Musubize

uziko aribwo mbonye ko niyo Kiyovu Yareka kongera gutsinda rayon igatsinda nubundi itayitwara igikombe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! nkumufana wa APR FC ndabona icyizere kuri equipe yacu kigihari peeeuhhh

Brainy yanditse ku itariki ya: 21-03-2022  →  Musubize

KIYOVU IGIKOMBE NICYAYO NUBWO MFANA APR FC

RAMADHAN yanditse ku itariki ya: 20-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka