APR FC itsinze Musanze FC yisubiza umwanya wa mbere

Ikipe ya APR FC kuri iki cyumweru yakuye amanota atatu kuri stade Ubworoherane, ihatsindiye Musanze FC 3-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.

APR FC yisubije umwanya wa mbere itsinze Musanze FC
APR FC yisubije umwanya wa mbere itsinze Musanze FC

Muri uyu mukino ikipe ya Musanze FC yawutangiye ubona ko irusha APR FC, bitewe n’imiterere y’ikibuga cyagoye abakinnyi bayo kuko batabonaga uko bashyira umupira hasi, mu gihe Musanze FC yakinaga imipira miremire inamenyereye ikibuga, byayihiraga ariko abakinnyi barimo Peter Agbrevor ntibabyaze umusaruro uburyo babonye.

APR FC yagorwaga n’ikibuga ariko nyuma y’iminota 25 yatangiye kugerageza kubaka uburyo ihererekanya umupira, n’ubwo bitayihiraga ijana ku ijana nk’ibisanzwe. Ibi byatumye Musanze FC itangira gukora amakosa nk’aho ku munota wa 35 APR FC yabonye umupira w’umuterekano maze uterwa neza na Ishimwe Christian ba myugariro bananirwa kuwukuraho, Mugisha Gilbert atsinda igitego cya mbere.

APR FC yishimira intsinzi
APR FC yishimira intsinzi

Nyuma y’iminota ibiri ku munota wa 37, Nsengiyuma Irshad wakinaga mu kibuga hagati yakorewe ikosa, APR FC ibona undi mupira w’umuterekano. Ishimwe Christian yongeye kuwutera neza cyane maze Mugisha Gilbert ashyiraho umutwe, atsinda igitego cya kabiri cyasoje igice cya mbere ari 2-0.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 47 APR FC yahise ibona igitego cya gatatu, cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku mupira watewe maze azamuka mu kirere ashyiraho umutwe umunyezamu Ntaribi Steven n’ubwugarizi bwe ntibamenya aho umupira unyuze.

Musanze FC imaze imikino icyenda idatsinda
Musanze FC imaze imikino icyenda idatsinda

Ku munota wa 64 APR FC yari yakomeje kotsa igitutu Musanze FC yakoze impinduka ishyiramo Bosco Ruboneka, asimbuye Niyibizi Ramadhan utigaragaje cyane. Ku munota wa 82 APR FC yongeye gukora impinduka ikuramo Bizimana Yannick ishyiramo Rwabuhihi Placide.

Ku mpande zombi amakipe yakomeje gukina, APR FC ishaka ibindi bitego Musanze FC ishaka nibura impozamarira ariko biranga ahubwo ku munota wa 90, Mugisha Bonheur asoza umukino ateye ishoti rikomeye ryari kuvamo igitego, ariko myugariro wa Musanze FC arawuyobya ujya hanze y’izamu umukino urangira APR FC yisubije umwanya wa mbere yujuje amanota 43.

Umutoza wa Musanze FC Adel ntabwo yumvaga ibirimo kumubaho
Umutoza wa Musanze FC Adel ntabwo yumvaga ibirimo kumubaho

Musanze FC yujuje umukino wa cyenda idatsinda aho muri iyi mikino yatsinzwe itanu inganya ine.

Ni umukino warebwe n'umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC General James Kabarebe (Uri hagati), Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga (Uri i buryo) na Perezida wa Musanze FC Tuyishimire Placide (Uri ibumoso)
Ni umukino warebwe n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC General James Kabarebe (Uri hagati), Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga (Uri i buryo) na Perezida wa Musanze FC Tuyishimire Placide (Uri ibumoso)
Abafana ba Rayon Sports bari bagiye gushyigikira Musanze
Abafana ba Rayon Sports bari bagiye gushyigikira Musanze

Indi mikino yabaye:

Mukura VS 2-1 Gasogi United
Marine FC 4-0 Espoir FC
Police FC 2-0 Sunrse FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Apr fc igikombe nicyayo kd tuyiri imbere intarebatinya

Ndikumana eugene yanditse ku itariki ya: 26-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka