APR FC itsinze Gorilla ifata umwanya wa mbere, Rayon ikura atatu i Rubavu (AMAFOTO)

Mu mikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe ya APR FC yagiye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego 1-0

Ni umukino APR FC yari yabanje hanze abakinnyi nka Omborenga Fitina na Manishimwe Djabel, abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga, mu gihe Ruboneka Jean Bosco we yari afite ikarita itukura yatumye adakina uyu mukino.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Gorilla babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Gorilla babanje mu kibuga

Ikipe ya APR FC yaje kubona igitego ku munota wa 57 w’umukino cyavuye kuri Penaliti yari ikorewe Jacques Tuyisenge , iza gutsinwa na Byiringiro Lague

Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo, nyuma y’aho ikipe ya Kiyovu Sports inganyirije 0-0 na Etoile de l’Est.

I Rubavu, Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatahanye amanota atatu

Ku munota wa 26 w’umukino, Nizigiyimana Kharim Mackenzie yahawe ikarita itukura, Rayon Sports ikina iminota hafi 70 ari abakinnyi 10.

Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 37 gitsinzwe na Manace Mutatu. Ku munota wa 63 w’umukino Bizimana wa Etincelles nawe yahawe ikarita itukura, naho ku munota wa 90+2 Muhire Kevin atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

Uko imikino yagenze kuri uyu wa Gatatu tariki 19/01/2022

APR FC 1-0 Gorilla FC
Bugesera FC 1-2 AS Kigali
Etincelles FC 0-2 Rayon Sports FC
Etoile de l’Est FC 0-0 Kiyovu SC

Ku wa kane tariki 20/01/2022

Gicumbi FC vs Mukura VS&L, Gicumbi Stadium - 15.00
Musanze FC vs Gasogi United, Musanze Stadium - 15.00
Police FC vs Rutsiro FC, Kigali Stadium - 15.00

AMAFOTO (APR FC vs Gorilla): Niyonzima Moise

Shaka byose muri Google
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rayon siport yacu nikomereze aho

Alias yanditse ku itariki ya: 20-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka