APR FC itsindiwe i Nyagatare na Sunrise mu mukino w’ikirarane

Mu mukino wa Shampiona utari warabereye igihe ikipe ya Sunrise yihagazeho ku kibuga cyayo, itsinda APR FC ibitego 3-2 i Nyagatare

Ikipe ya Sunrise yafunguye amazamu ku munota wa gatanu, ku burangare bwa myugariro wa APR FC, aho Sova Ally Musa yahaye umupira mwiza Babua Samson, asigarana n’umunyezamu Kimenyi Yves ahita amutsinda.

Abafana ba Sunrise bari babukereye
Abafana ba Sunrise bari babukereye

Ku munota wa 38 w’umukino, APR Fc yatsinze igitego cyo kwishyura, ku mupira wazamuwe na Ombolenga Fitina, Sugira Ernest awukoraho n’umutwe, Kavumbagu wa Sunrise agiye kuwutera arawuhusha, Hakizimana Muhadjili ahita yitsindira igitego neza atazuyaje.

Ku munota wa 50 w’umukino mu gice cya kabiri, Sunrise yatsinze igitego cya kabiri, ku mupira wari uturutse muri koruneri maze Uwambajimana Leo Kawunga wahoze akinira Rayon Sports awutsinda n’umutwe.

Ku munota wa 68, APR Fc yaje gustinda igitego cyo kwishyura, nyuma y’aho Nzayisenga Jean d’Amour bita Mayor wa Sunrise FC yatakaje umupira imbere y’izamu, Nshuti Dominique Savio ahita atsindira APR FC igitego cya kabiri.

Ikipe ya Sunrise yaje gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 89 w’umukino, ni umupira wari uzamukanwe neza na Niyonshuti Gad uzwi ku izina rya Evra, awuhindura neza mu rubuga rw’amahina, umunya-Nigeria Samson Baboua wari watsinze igitego cya mbere.

Abafana ba APR Fc bari bitabiriye n’ubwo umukino utabahiriye

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Sunrise FC: Itangishatse Jean Paul, Nzayisenga Jea D’Amour, Niyonshuti Gad, Rubibi Bonk, Niyonkuru Vivien, Uwambazimana Leon, Sinamenye Cyprien, Kavumbagu Junior, Babuwa Samson ERICK MAMBO Emmanuel Moussa Ally

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Michel Rusheshangoga, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Amran Nshimiyimana, Savio Nshuti, Muhadjiri Hakizimana, Byiringiro Lague na Sugira Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni mugitsinde umuvuduko wacyo ni nkuwinkoko utayibuza kunnya hafi.

KIMENYI yanditse ku itariki ya: 23-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka