APR FC itsindiwe i Muhanga bituma Rayon Sports isatira igikombe

Ikipe ya APR FC ntibashije kwikura i Muhanga nyuma yo kuhatsindirwa na AS Muhanga ibitego 2-1.

Wari umukino w’umunsi wa 28 wabereye kuri Stade Muhanga, urangira AS Muhanga yitwaye neza itsinda APR FC ibitego 2-1.

Igikombe kiri guca mu myanya y'intoki za APR
Igikombe kiri guca mu myanya y’intoki za APR

Ibitego bya AS Muhanga byose byatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 27 w’igice cya mbere, ndetse no ku munota wa 48 w’igice cya kabiri naho APR itsindirwa na Mugunga Yves.

Muhanga itesheje amanota APR FC
Muhanga itesheje amanota APR FC

Gutsindwa uyu mukino kwa APR FC bitumye Rayon Sports ikomeza kuyirusha amanota 4, aha Rayon Sports ikaba isabwa gutsinda Kirehe Fc igahita yegukana igikombe cya Shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Buriya njye ndumufana wa APR FC nange reka mvuge gutya, champiyona ntayo dutwaye ark natwe icyamahoro ni icyacu.

Niyonkuru Theogene yanditse ku itariki ya: 21-05-2019  →  Musubize

APR FC yihangane iyi ni football ⚽ uwakurushije gutegura aragutsinda

Joshua Manishimwe yanditse ku itariki ya: 20-05-2019  →  Musubize

Apr yararangiye ntakipe ikiyirimo urebye ukobayitsinze arega ifite abasza ba migi ntibahindukira wagirango bamize ferabetou wamufanango no Rujugiro nawe atera Apr umwaku ntamwana usya aravoma abayiyahuza amagsmbo gusa.ooooooReyons bakwangiriki.

Tuyifo yanditse ku itariki ya: 19-05-2019  →  Musubize

Por kuri apr kuko ntagahoragahanze aba rayon turaganje turaje n’icyamahoro tugitore

GAKUZIMANA Jean bosco yanditse ku itariki ya: 19-05-2019  →  Musubize

APR niyihangane bibaho

Prudence Imenyabayo yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Burya tujye tuvugisha ukuri.APR nikureyo amaso ku gikombe byarangiye pe!Nigende itegure igikombe cy’amahoro iki ni icya Rayon bidasubirwaho.

Damas yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

uvuzukuri,gusa ariko apr itrakosora byinshi ngo abakinnyi bayo bahuze umukino nicyamahoro ikibagirwe kbsa.

Justin yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Burya tujye tuvugisha ukuri.APR nikureyo amaso ku gikombe byarangiye pe!Nigende itegure igikombe cy’amahoro iki ni icya Rayon bidasubirwaho.

Damas yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Haracyabura imikino 2 ntamamvu yo gukuraho

Hakimana diogene yanditse ku itariki ya: 19-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka