APR FC itomboye Mogadishu yo muri Somalia muri CAF Champions League

Muri Tombola y’uko amakipe azahura muri CAF Champions League, APR Fc yatomboye Mogadishu City FC yo muri Somalia, naho AS Kigali itombora ikipe yo mu birwa bya Comores.

APR FC
APR FC

Kuri uyu wa Gatanu hatangajwe uko amakipe azahura mu marushanwa nyafurika, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na APR FC ndetse na AS Kigali.

Mu marushanwa ya CAF Champions League, ikipe ya APR FC yatomboye neza aho izahura na Mogadishu City FC yo muri Somalia, aho umukino ubanza uzabera muri Somalia.

Muri CAF Confederation Cup, ikipe ya AS Kigali yatomboye ikipe ya Olympique de Missiri-Sima yo mu birwa bya Comores.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aprfc izagatsinda

J baptiste yanditse ku itariki ya: 9-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka