APR FC itomboye Gaadiidka FC yo muri Somalia, Rayon Sports izinjirira mu ijonjora rya kabiri

Kuri uyu wa Kabiri, i Cairo mu Misiri habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya CAF Champions League, na CAF Confederation Cup.

APR FC yatomboye Gaadiidka FC yo muri Somalia, nikomeza izahura na Pyramids yo mu Misiri
APR FC yatomboye Gaadiidka FC yo muri Somalia, nikomeza izahura na Pyramids yo mu Misiri

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, yatomboye ikipe ya Gaadiidka FC yegukanye shampiyona ya 2022-2023 mu gihugu cya Somalia. Ikipe izakomeza hagati y’aya makipe yombi izahura na Pyramids FC yo mu gihugu cya Misiri, yo itaranyuze muri icyo cyiciro cy’ibanze, kubera amanota ifite muri iyi mikino nyafurika.

Imikino ibanza iteganyijwe hagati ya tariki 18 na 20 Kanama 2023, mu gihe iyo kwishyura izakinwa hagati ya tariki 25 na 27 Kanama 2023.

Rayon Sports ntizaca mu ijonjora ry’ibanze

Muri CAF Confederation Cup, ikipe ya Rayon Sports ntabwo izanyura mu ijonjora ry’ibanze kuko yashyizwe mu makipe 12 yahawe icyubahiro, kubera uko yitwaye muri iri rushanwa hagendewe ku mwaka wa 2018 na 2017. Muri iki gihe nibwo iyi kipe yageze muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Iyi kipe mu cyiciro cya kabiri cy’iri rushanwa izinjiriramo, izahura n’izakomeza hagati ya El Hilal yo muri Libya na Kakamega Home Boyz yo muri Kenya, zizakina mu cyiciro cy’ibanze aho umukino ubanza Rayon Sports izawukinira hanze, uwo kwishyura ikazawakirira mu rugo.

Rayon Sports izinjirira mu ijonjora rya kabiri
Rayon Sports izinjirira mu ijonjora rya kabiri

Rayon Sports mu gihe yakwitwara neza muri iyi mikino ibiri, izahita ibona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo.

Imikino ibanza y’icyiciro cya kabiri Rayon Sports izinjiriramo muri CAF Confederation Cup, izakinwa hagati ya tariki 15 na 17 Nzeri 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

APER turagushigikiye

Munyinziza yanditse ku itariki ya: 30-07-2023  →  Musubize

Imana izatugende imbere nkaba rayon tuzakubite utwodukipe.

Thomas yanditse ku itariki ya: 29-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka