APR FC isezereye Mogadishu City Club yo muri (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC itsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabereye i Kigali

APR FC yasezereye Mogadishu City Club
APR FC yasezereye Mogadishu City Club

Kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino wo kwishyura wa CAF Champions League, aho APR FC yari yakiriye Mogadishu City Club yo muri Somalia.

Mogadishu City Club yihagazeho ariko birangira isezerewe
Mogadishu City Club yihagazeho ariko birangira isezerewe

Ni umukino APR FC yasabwaga gutsinda kuko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0. Ku munota wa 24 gusa w’umukino, ikipe ya Mogadishu City yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Olivier Boué Bi ukomoka muri Côte d’Ivoire.

Nyuma yo gusoza igice cya mbere kikiri igitego 1-0, Adil Erradi Mohamed watorezaga mu bafana, yaje gukora impinduka eshatu, aho yakuyemo Rwabuhihi Aimé Placide, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick, yinjizamo Nsanzimfura Keddy, Ishimwe Anicet ndetse na Mugunga Yves

Nyuma yaho APR FC yaje kotsa igitutu Mogadishu City Club, iza kubona ibitego bibiri byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 61, ndetse na Karera Hassan ku munota wa 73.

Umukino warangiye APR FC yegukanye intsinzi, ikazahita ikina mu mukino utoroshye na Etoile du Sahel yo muri Tunisia, izakomeza ikazabona itike y’amatsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko ntacyo wanditse ku mvururu zabaye nyuma y’umukino. Mujye muduha Amakuru yose

Alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka