APR FC isezereye Kiyovu Sports igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium igera ku mukino wa nyuma.

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Nshuti Innocent
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Nshuti Innocent

Ikipe ya APR FC yari yarinjijwe igitego mu rugo mu mukino ubanza, yatangiye iri hejuru mu minota itatu ya mbere binyuze kuri Mugisha Gilbert ku ruhande rw’ibumoso, gusa Kiyovu Sports na yo yari yakomeje hagati mu kibuga yitwaramo neza n’ubwo igice cya kabiri cyose bitayigendekeye neza kuko cyihariwe na APR FC.

Ku munota wa 10, Ndayishimiye Dieudonné wakinaga mu mutima w’ubwugarizi bwa APR FC yakoreye ikosa Bigirimana Abedi wakiniraga cyane imbere nka rutahizamu maze umusifuzi Ishimwe Claude atanga kufura. Uyu mupira w’umuterekano watewe neza na Riyaad Nordien wayigerageje ntimuhire mu mukino ubanza ariko kuri iyi nshuro umupira uramuhira wikaraga ujya mu izamu atsindira Kiyovu Sports igitego cya mbere cyakomeje imibare ya APR FC.

Nyuma y’iminota ine ku munota wa 14 Kiyovu Sports yongeye guhusha uburyo bwiza ku mupira Bigirimana Abedi yakiniye mu kirere maze awuha n’ubundi Riyaad Nordien wari imbere y’izamu ariko umupira ntiyawufatisha neza. Ku munota wa 28 APR FC yahushije igitego ku mupira Fitina Ombolenga yahawe na Kwitonda Alain maze na we awugaruye mu rubuga rw’amahina unyura mu maguru ya Mugisha Bonheur na Mugisha Gilbert ujya hanze.

Ruboneka Jean Bosco agerageza kwaka umupira Nshimirimana Ismael wa Kiyovu Sports
Ruboneka Jean Bosco agerageza kwaka umupira Nshimirimana Ismael wa Kiyovu Sports

Amakipe yombi yakomeje kwerekana umupira mwiza cyane uryoheye amaso ku bakunzi b’amakipe yombi bari bari kuri Kigali Pelé Stadium. Ku munota wa 36 Mugisha Gilbert witwaraga neza ku ruhande rw’ibumoso yanyuragaho yazamukanye umupira awuhindurira Kwitonda Alain wanyuraga iburyo wahise atsinda igitego ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 44, Nshuti Innocent yakorewe ikosa inyuma y’urubuga rw’amahina harebana n’izamu neza, umusifuzi atanga kufura yatewe na Nshimiyimana Yunusu mu buryo bukomeye umunyezamu Kimenyi Yves umupira akawushyira hanze muri koruneri. Iyi koruneri Ishimwe Christian yayiteye neza maze Nshuti Innocent atsinda igitego cyiza n’umutwe, amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-1.

Ikipe ya APR FC yatangiye igice cya kabiri ari yo ikina neza kurusha Kiyovu Sports cyane. Byatumaga ba myugariro ba Kiyovu Sports bakora amakosa menshi kandi imbere ku mpande, byatangaga imipira myinshi y’imiterekano yaterwaga na Ishimwe Christian ariko ntitange umusaruro. Ibi byatanze umusaruro ku munota wa 55 ubwo Ishimwe Christian yazamukanaga umupira yirukankana na Riyaad Nordien kugeza mu izamu agatsinda igitego cya kabiri cya APR FC, uyu Riyaad Nordien wagaragazaga umunaniro yahise avamo asimbuzwa Muhozi Fred.

Riyaad Nordien yishimira igitego yatsindiye Kiyovu Sports
Riyaad Nordien yishimira igitego yatsindiye Kiyovu Sports

Ku munota wa 68 Kiyovu Sports yakomeje kurushwa, yasimbuje ikuramo Nshimirimana Ismael ishyiramo Bizimana Amissi mu gihe APR FC yari yakomeje kwiharira igice cya kabiri yakuyemo Bizimana Yannick ishyiramo Itangishatse Blaise. Izi mpinduka zatumye APR FC ikomeza kwiharira umukino irusha cyane Kiyovu Sports inahusha uburyo bwinshi. Ku munota wa 83 Itangishatse Blaise yatanze umupira mwiza anyuze ku ruhande rw’ibumoso, Kwitonda Alain Bacca atsinda igitego cyari kuba icya gatatu ariko umusifuzi avuga ko yaraririye umukino urangira APR FC itsinze 2-1 bisanga 1-1 bari banganyije mu mukino ubanza, igiteranyo kiba 3-2.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro bwa mbere kuva 2017 igitwara itsinze Espoir FC 1-0, isanze Rayon Sports bazakina tariki ya 3 Kamena 2023 kuri sitade Mpuzamahanga ya Huye.

Ishimwe Christian yishimira igitego cya kabiri cyahesheje ikipe ye ya APR FC itike yo gukina umukino wa nyuma
Ishimwe Christian yishimira igitego cya kabiri cyahesheje ikipe ye ya APR FC itike yo gukina umukino wa nyuma
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yari yitabiriye uyu mukino ikipe ye yatsinze
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yari yitabiriye uyu mukino ikipe ye yatsinze
APR FC yageze ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro bwa mbere kuva mu 2017 ubwo yagitwaraga
APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro bwa mbere kuva mu 2017 ubwo yagitwaraga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka