APR FC irerekeza i Rusizi idafite Manishimwe Djabel na Bukuru Christophe

Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona, irerekeza i Rusizi gukina na ESPOIR idafite abakinnyi babiri bo hagati bahagaritswe kubera amakarita

Kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Rusizi harabera umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, aho ESPOIR FC yo mu karere ka Rusizi iza kuba yakiriye APR FC iyoboye shampiyona kugeza ubu.

Manishimwe Djabel ntiyemerewe gukina umukino wa ESPOIR FC i Rusizi
Manishimwe Djabel ntiyemerewe gukina umukino wa ESPOIR FC i Rusizi

Iyi kipe ya APR FC irakina uyu mukino idafite abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati, bakaba bari no mu bayoboye abandi muri iyi shampiyona mu gutanga imipira ivamo ibitego, ari bo Manishimwe Djabel na Bukuru Christophe.

Aba bakinnyi impamvu batazakina uyu mukino, ni ukubera amakarita aho Manishimwe Djabel amaze kuzuza amakarita atatu y’umuhondo, naho Bukuru Christophe we akaba yarahawe ikarita y’umutuku nyuma y’umukino bahuragamo na Kiyovu Sports kuri uyu wa Kabiri.

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 24 wa shampiyona

1. NIYIBIZI VEDASTE (SUNRISE FC)
2. SINAMENYE CYPRIEN (SUNRISE FC)
3. MUDACUMURA JACKSON (HEROES FC)
4. NTAKIRUTIMANA THEOTIME (HEROES FC)
5. BUKURU CHRISTOPHE (APR FC)
6. MANISHIMWE DJABEL (APR FC)
7. WILONJA JACQUES (ESPOIR FC)
8. NSHIMIYIMANA CLEMENT (MUSANZE FC)
9. NTIRUSHWA AIME (POLICE FC)
10. AKAYEZU JEAN BOSCO (ETINCELLES FC)
11. NOVA BAYAMA (AS KIGALI)
12. MUTARAMBIRWA DJABIL/Umutoza wungirije wa KIYOVU SC

Imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona iteganyijwe

Ku wa Gatandatu Tariki 14/03/2020

Heroes FC vs Sunrise FC (3:00 PM, Bugesera Stadium)
Mukura VS vs Bugesera FC (3:00 PM, Huye Stadium)
Musanze FC vs Gasogi United (3:00 PM, Ubworoherane Stadium,)
Rayon Sports FC vs Gicumbi FC (3:00 PM, Kigali Stadium)

Ku Cyumweru Tariki 15/03/2020

Espoir FC vs APR FC (3:00 PM, Rusizi Stadium)
SC Kiyovu vs AS Kigali (3:00 PM, Mumena Stadium)
AS Muhanga vs Marines FC (3:00 PM, Muhanga Stadium)
Police FC vs Etincelles FC (3:00 PM, Kigali Stadium)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyivana irusizi izaba yagitwaye

Alias yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka