APR FC irakomereza muri Confederation Cup nyuma yo kunyagirwa na Etoile du Sahel

Ikipe ya APR FC yaraye inyagiwe na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia ibitego 4-0, iraza gukomereza mu mikino ya CAF Confederation Cup

Ikipe ya Etoile du Sahel yafunguye amazamu ku munota wa 17 w’igice cya mbere gitsinzwe na Yassine Chikhaoui kuri penaliti ku mupira wakozwe na Niyomugabo Claude n’ukuboko.

Mu gice cya kabiri, Etoile Sportive du Sahel muri Tunisia yabonye ikindi gitego cyinjijwe na Yassine Chikhaoui ku munota wa 47.

Ikipe ya APR FC itaje koroherwa n’iminota ya nyuma, yaje guhabwa ikarita y’umutuku yahawe Niyomugabo Claude ku munota wa 64, iza gutsindwa ibindi bitego bibiri ku munota wa 3 n’uwa 4 w’inyongera ku minota 90 y’umukino.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Étoile Sportif du Sahel: Ali Jemal, Houcine Benayada, Saddam Ben Aziza, Ghofrane Nawali, Youcef Laouafi, Jacques Mbé, Oussema Abid, Yassine Chikhaoui, Yassine Amri, Tayeb Meziani na Zineddine Boutmene.

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel (c), Kwitonda Alain na Nshuti Innocent.

Nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions League, iraza gukomereza mu mikino ya CAF Confederation Cup, aho izategereza indi tombola ikamenya iyo bazahura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hi nonese ko mwavuze nti ku cyumweru arabari ryari

kelly yanditse ku itariki ya: 24-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka