APR FC inganyije na Kiyovu yisubiza igikombe cy’Intwari (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC cyahariwe kuzirikana intwari z’u Rwanda nyuma yo kurangiza imikino itatu iri ku mwanya wa mbere

Ku munsi wa nyuma w’igikombe cy’Intwari wakiniwe kuri Stade Amahoro, birangiye APR FC yegukanye igikombe nyuma yo kurangiza irushanwa idatsinzwe.

Umukino wabanje ku i Saa Saba z’amanywa, wahuje Police Fc na Mukura, umukino waje kurangira Police FC inyagiye Mukura ibitego 4-1, bituma Police igira icyizere cyo kuba yakwegukana igikombe.

Umukino wa kabiri wagombaga gutuma hamenyekana ikipe yegukanye igikombe wahuje APR FC na Kiyovu Sports umukino wabanjirijwe n’imvura nyinshi yari yanangije ikibuga.

APR FC yinjiye muri uyu mukino isabwa kunganya gusa kugira ngo yegukane iri rushanwa, mu gihe Kiyovu yo yasabwaga gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego bibiri.

Abakinnyi babanje mu kibuga

APR Yabanje mu kibuga
APR Yabanje mu kibuga

APR FC: Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Butera Andrew, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Byiringiro Lague na Usengimana Danny.

Kiyovu yabanje mu kibuga
Kiyovu yabanje mu kibuga

Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ally, Mutangana Derrick, Mbogo Ally, Mbonyingabo Regis, Habamahoro Vincent, Bonane Janvier, Twizeyimana Martin Fabrice, Armel Ghislain, Mbazo’o Karim Nkoto, Saba Robert

APR FC yishimira igikombe
APR FC yishimira igikombe

Byaje kurangira APR FC ibyo yasabwaga ibikoze, aho yanganyije na Kiyovu ubusa ku busa, yegukana igikombe n’amanota arindwi, ikurikirwa na Police n’amanota atandatu, Kiyovu ku mwanya wa gatatu n’amanota ane, Mukura iza ku mwanya wa nyuma n’amanota zeru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka