APR FC iguye miswi na Club Africain mu mukino ubanza (AMAFOTO)

Mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangiye APR inganyije na Club Africain

Club Africain yabanje mu kibuga
Club Africain yabanje mu kibuga
APR Fc yabanje mu kibuga
APR Fc yabanje mu kibuga

Mu gice cya mbere cy’umukino, nta kipe n’imwe yigeze ibona uburyo bwo gutsinda igitego, aho amakipe yakiniraga imipira myinshi mu kibuga hagati.

Nyuma y’uko igice cya mbere cyari cyarangiye ari 0-0, mu gice cya kabiri APR Fc yakuyemo Nkinzingabo Fiston wari wananiwe n’umukino, binjizamo Bigirimana Issa mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi.

Jimmy Mulisa nyuma y’iminota mike yahise asimbuza Iranzi Jean Claude umaze iminsi atari mu bihe byiza, yinjizamo Nsengiyumva Moustapha, gusa ntacyo byatanze kuko umukino warangiye ari ubusa ku busa.

Abakinnyi babanjemo muri APR Fc: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Buregeya Prince, Rugwiro Herve; Iranzi Jean Claude, Mugiraneza Jean Baptiste, Buteera Andrew; Nshuti Dominique Savio, Hakizimana Muhadjili na Nkinzingabo Fiston.

Andi mafoto yaranze uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ariko se mwabanyamakuru mwe, ko tubemera mu gusesengura, mwazatubwiye impamvu APR a.k.a MUTETERI a.k.a APEUR a.k.a STAR A DOMICILE itajya irenga umutaru mu ruhando mpuzamahanga MU GIHE ARIYO KIPI IHENDA LETA (ikoresha ibifaranga byinshi cyane biva mu isandugu ya leta), yewe ni nayo izana politiki y’umupira w’amaguru mu Rwanda (iyo ivuze ngo dukinishe abanyamahanga benshi twese turakurikira, yavuga ngo two kugira umunyamahanga numwe dukinisha , nabyo turi munzira dukurikira iyo myumvire, ubu ni abanyamahaga 3 ariko ubona bishyira umunyamahanga zero ). Kubera rero ko APR iyoborwa n’ibikomerezwa, akenshi iravuga rikijyana.
KUBERA KO ARI IKIPI IKORESHA UMUTUNGO WA RUBANDA, n’abatayifana bafite uburenganzira bwo kumenya ikitagenda muri iriya kipi , ihabwa ibyo yifuza byose ariko ntirenge Akanyaru mu ruhando mpuzamahanga!!!!
KERETSE NIBA YAROKAMWE NA WA MWAKU BAJYA BAVUGA. Kuki se yaba yarokamwe n’umwaku, n’amahirwe make?
HAKWIYE KUREBWA IBITAGENDA BITYO AMAFARANGA YA LETA AKORESHWE MU BITANGA UMUSARURO NO HANZE Y’IGIHUGU atari ibyo apeur izakomeza kudindiza umupira wacu (abana beza b’igihugu muri football barundwamo bikarangir abasubiye inyuma ntibagire icyo bamarira amavubi).
WAKOZE CLUB AFRICAIN kongera kwereka abadepite bacu bashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa leta ko ahari muri APR umutungo waba ari umurengera ukurikije ibikorwa yereka abanyarwanda

ahahaha yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

APR FC rwose mwadushakiye rutahizmu 2 numutoza ko Mulisa Drc 5 byamugaragaje ni.

uwingabiye yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

APR nihame gusezerera club africain kuwa gatatu ntabwoba kuko match twayirangije

Phanny yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

APR izatsinda igotego kimwe kubusa nijyayo

Alias yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

APR rwose urugendo rwayo rurangiriye aho!Nijyayo ni 5.
Nta mutoza nta rutahizamu ifite.

Nzovu yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

Nzovu nubwo waba urumupfumu ibyutekereje uribeshye

Emmy yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

APR rwose urugendo rwayo rurangiriye aho!Nijyayo ni 5.
Nta mutoza nta rutahizamu ifite.

Nzovu yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka