Nyuma yo gusezererwa atarenze amatsinda muri CHAN, umutoza Antoine Hey yamaze gutangaza ko yatandukanye n’Amavubi, ubu akaba atakiri umutoza wayo mukuru.
Antoine Hey byari bimaze iminsi bivugwa ko agiye gutoza igihugu cya Syria, yatangaje ko atakiri umutoza mukuru w’Amavubi, aho yabinyujije ku rukuta rwe rwa Twittter anashimira abakinnyi yatozaga.
Yagize ati " Twasangiye ibihe byiza, rimwe na rimwe mu byishimo, ubundi mu marira, nagira ngo nshimire abafana bacu bose n’inshuti ku cyizere ndetse no kudushyigikira mu rugendo rwacu rwose"
Antoine Hey yari yahawe akazi ko gutoza Amavubi tariki 02/03/2017, aza kwerekanwa ku mugaragaro tariki 21/03/2017, amasezerano ye y’imyaka ibiri akaba yagombaga kurangira muri Werurwe 2019.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umukoroni natahe ntacyo yatugezaho wagirango yashakaga kugarura Ubukoroni nawese wari wabona aho umuntu wumugabo akinira kunganya?????apuuuu twarasebye kubera we libya twari kuyisezerera iyo dufungura.
Ibyo uvuze nukuri, ntabwo watangira ufunga ngo ubisoze amahoro ntibibaho keretse amakipe amwe na mwe yo muburaya, nayo abofitiye umutoza winararibonye naho uriya fakejobundi yandaje nabi yo kata,