Antoine Hey yatangaje ko atakiri umutoza w’Amavubi

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Antoine Hey yatangaje ko yamaze gutandukana n’ikipe y’igihugu Amavubi yatozaga

Nyuma yo gusezererwa atarenze amatsinda muri CHAN, umutoza Antoine Hey yamaze gutangaza ko yatandukanye n’Amavubi, ubu akaba atakiri umutoza wayo mukuru.

Antoine Hey ntakiri umutoza w'Amavubi
Antoine Hey ntakiri umutoza w’Amavubi

Antoine Hey byari bimaze iminsi bivugwa ko agiye gutoza igihugu cya Syria, yatangaje ko atakiri umutoza mukuru w’Amavubi, aho yabinyujije ku rukuta rwe rwa Twittter anashimira abakinnyi yatozaga.

Yagize ati " Twasangiye ibihe byiza, rimwe na rimwe mu byishimo, ubundi mu marira, nagira ngo nshimire abafana bacu bose n’inshuti ku cyizere ndetse no kudushyigikira mu rugendo rwacu rwose"

Ku rukuta rwe rwa Twitter, haragaragara amagambo yo gusezera ku ikipe yatozaga
Ku rukuta rwe rwa Twitter, haragaragara amagambo yo gusezera ku ikipe yatozaga
Ferwafa nayo yemeje ko Antoine Hey yasabye gusesa amasezerano
Ferwafa nayo yemeje ko Antoine Hey yasabye gusesa amasezerano

Antoine Hey yari yahawe akazi ko gutoza Amavubi tariki 02/03/2017, aza kwerekanwa ku mugaragaro tariki 21/03/2017, amasezerano ye y’imyaka ibiri akaba yagombaga kurangira muri Werurwe 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umukoroni natahe ntacyo yatugezaho wagirango yashakaga kugarura Ubukoroni nawese wari wabona aho umuntu wumugabo akinira kunganya?????apuuuu twarasebye kubera we libya twari kuyisezerera iyo dufungura.

muvala yanditse ku itariki ya: 25-01-2018  →  Musubize

Ibyo uvuze nukuri, ntabwo watangira ufunga ngo ubisoze amahoro ntibibaho keretse amakipe amwe na mwe yo muburaya, nayo abofitiye umutoza winararibonye naho uriya fakejobundi yandaje nabi yo kata,

KL yanditse ku itariki ya: 25-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka