Antoine Hey yakoze impinduka ebyiri ku mukino akina na Algeria

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey mu mukino wa gicuti ahuramo na Algeria, yakozemo impinduka ebyiri mu ikipe isanzwe ifatwa nk’iya mbere

Guhera Saa Cyenda n’igice ikipe y’igihugu Amavubi iraza gukina umukino wa nyuma wa gicuti wo gutegura CHAN, aho iza kuba ihura na Les Fennecs ya Algeria, ari nawo mukino wa nyuma mbere y’uko berekeza muri CHAN.

Umukino wa mbere wa gicuti bakinnye ntiwarangiye kubera gushyamirana na Sudani
Umukino wa mbere wa gicuti bakinnye ntiwarangiye kubera gushyamirana na Sudani

Mu ikipe isanzwe imenyerewe nk’ikipe ya mbere, umutoza Antoine Hey yahinduyemo abakinnyi babiri, aho yashyizemo Nshimiyimana Amran mu mwanya wa Mansihimwe Djabel, na Rugwiro Herve mu mwanya wa wa Usengimana Faustin.

Manishimwe Djabel (wambaye No2) araza gusimburwa na Nshimiyimana Amran
Manishimwe Djabel (wambaye No2) araza gusimburwa na Nshimiyimana Amran

Abakinnyi baza kubanzamo

Eric Ndayishimiye, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Rugwiro Herve, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Nshmiyimana Amran, Mico Justin na Biramahire Abeddy

Iyi kipe niyo isanzwe ari iya mbere, mu mikino myinshi Amavubi yagiye akina
Iyi kipe niyo isanzwe ari iya mbere, mu mikino myinshi Amavubi yagiye akina

Amavubi azakina umukino wa mbere muri CHAN na Nigeria ku wa mbere tariki 15/01/2018 (20h30), bazakina uwa kabiri tariki 19/01/2018 na Guinea Equatorial (20h30), uwa nyuma mu matsinda bakazakina na Libya tariki 23/01/2018 (20h00)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

twirenganya umutoza kuko ibyamavubi byabaye nkiibyikipe y’iwacu Ibumbogo yitwaga Amacumacanye nahubundi nabashimiye ko mutabura byose aho umukinnyi bamucenga agahita mu mwanya muto akaba arekuye ingumi nabyo nibyiza ntamugabo uviramo aho . gusa ge nabwira amavubi nti aho kuzaza nta gikombe muzanye basi muzatuzanire ibitsitsino nimirundi muzaba mukuye aho muri ...nibyanga ko mubibona nabyo muzabapfure imisatsi ariko ntimutahe imbokoboko ngabo zange

ali yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

ko numva banyagiwe na Algeria c muminota 30 bamaze kurya akayabo kibitego ubu koko barajyahe?ndumiwe koko nyamara ngo ntamunyamahanga bashaka mumavubi tuge twemera abanyarwanda haraho tutaragera

kayitare basile yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka