Antoine Hey udahari yahamagaye 24 b’Amavubi bitegura Ethiopia

Abakiinnyi 24 ni bo bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura Ethiopia mu mukino ushobora gutuma u Rwanda rusubira muri CHAN izaberamuri Maroc

Mu gihe hagitegerejwe umwanzuro wa CAF uzatuma u Rwanda rumenya niba ruzakina umukino wa kamarampaka na Ethiopia, mu rwego rwo gushaka ikipe izasimbura Kenya mu gikombe cyAfurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu "CHAN", u Rwanda rwamaze guhamagara abakinnyi 24 bo kwitegura uyu mukino.

Antoine Hey umaze iminsi atari mu Rwanda ni we wahamagaye iyi kipe
Antoine Hey umaze iminsi atari mu Rwanda ni we wahamagaye iyi kipe

Mu bakinnyi bahamagawe, harimo abakinnyi batari baherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ari bo Usengimana Faustin, Rutanga Eric na Manishimwe Djabel ba Rayon Sports, ndetse hakaba na Nizeyimana Mirafa wa Police Fc, na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu.

Amavubi yari yasezerewe na Uganda mu gushaka itike ya CHAN
Amavubi yari yasezerewe na Uganda mu gushaka itike ya CHAN

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) and Kimenyi Yves (APR Fc)

Abakina inyuma: Manzi Thierry (Rayon Sports Fc), Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Herve Rugwiro (APR Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc) and Nyandwi Sadam (Rayon Sports Fc)

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) and Nizeyimana Mirafa (Police Fc).

Abataha izamu: Mico Justin (Police Fc), Imanishimwe Djabel (Rayon Sports Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc), Nshuti Innocent (APR Fc), Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) and Sekamana Maxime (APR FC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyikipe ibuzemo abakinnyi bakurikira Ndoli Jean Claude(nzarora ni mugufi kumipira yimiterekano),Rutsiro(afite ingufu yo guhangana, Kavatiri(azi kwihuta kuri onze), Ombolenga afite expérience muri Nock out kurusha nyandwi, Martin na Mugheni(barusha sefu na Imrani) ,mutijima, ndahinduka na songa Isaï wa police(bafite ingufu na speed kurusha nshuti innocent udafite expérience muri Nock out ) bivuze ko abafite ingufu , speed ,expérience aribo bakenewe kugira bazakore draw hanze ubindi bazibonera kimwe nyumbani naho ubundi iyikipe bahamagaye Éthiopie izayicanga agapira bayitere 2 kuko abenchi nta expérience, ingufu no kwihuta bagira kandi tugiye muri nock out. Gusa mbifurije bonne chance

steve yanditse ku itariki ya: 29-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka