Ku wa Kabiri tariki 31/01/2023 ku kibuga cya Bugesera habereye umukino wa nyuma w’amarushanwa yahuzaga inzego za gisirikare, umukino wahuje urwego rw’ingabo zirinda Perezida wa Republika ndetse n’abandi abyobozi bakuru b’igihugu.
- Sous-Lieutenant IAN Kagame ni umwe mu bitabiriye uyu mukino
Ku mukino wa nyuma hahuriye ikipe y’abasirikare barinda umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru(Republican Guard), bakinaga n’urwego rwa Special Operations Force.
- Gen. James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano yari yaje kureba uyu mukino
Ku mukino wa nyuma hahuriye ikipe y’abasirikare barinda umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru(Republican Guard), bakinaga n’urwego rwa Special Operations Force. Uyu mukino warangiye Republican Guard ari yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Special Operations Force ibitego 2-1.
- Morale yari yose by’umwihariko ku basirikare bari baje gushyigikira bagenzi babo
- KNC, Perezida wa Gasogi United yari yaje kureba uyu mukino
- Umuhanzi Nemeye Platini nawe yari ahari
Ni umukino wari witabiriwe cyane kuko Stade ya Bugesera yari yakubise yuzuye, umukino wanitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu ndetse n’iza gisirikare.
Aya ni amwe mu mafoto utabonye yaranze umukino wa nyuma
AMAFOTO: Eric RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|