Mu rwego rwo gutegura imikino ibiri u Rwanda ruzakina na Mali muri Maroc tariki 01/09 i Agadir muri Maroc, ndetse n’uwo bazakina na Mali I Kigali tariki 05/09/2021, imyitozo irakomeje aho na bamwe mu bakinnyi bakina hanze bakomeje kuhagera.
Nyuma y’abakinnyi bari bahageze mbere nk’abanyezamu Buhake Twizere Clement ndetse na Emery Mvuyekure, abandi bakinnyi bamaze kugera mu Rwanda barimo myuagariro Nirisarike Salomon ndetse na rutahizamu Meddie Kagere ejo watangiye imyitozo.
Abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda usibye Mutsinzi Ange utazitabira uyu mukino kubera impamvu z’uko ari bwo akigera mu ikipe ye nshya bazahurira n’Amavubi mu mujyi wa Agadir muri Maroc ku buryo bukurikira:
NGWABIJE Bryan Clovis : 28/08/2021 23:55’
RWATUBYAYE Abdul: 29/08/2021 17:10
MANZI Thierry: 29/08/2021 23h55’
RAFAEL York: 29/08/2021 23:55’
MUKUNZI Yannick: 29/08/2021 23:55
DJIHAD Bizimana: 30/08/2021 17:10’
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda izahagruka I Kigali taliki 29/08 ku I saa saba z’ijoro, bakazagerayo ku mugoroba wa taliki 29/08 17h10’, umukino ukaba taliki 01/09/2021.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Amavubi tuyarinyuma azabikora Rwanda2-1 Mali ndi uganda