Amwe mu makipe yafatiwe ibihano na FERWAFA

Ku wa mbere tariki ya 06 Mutarama 2020, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryafatiye ibihano abanyamuryango b’amwe mu makipe bitwaye nabi mu gice kibanza cya shampiyona, nubwo mu mikino ibanza ya shampiyona amakipe menshi yavuze ko imisifurire itagenze neza.

Imyanzuro ya Komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA

1. Ikipe ya Etincelles FC yahanishijwe kuzakina umukino umwe ku kibuga cyayo nta mufana n’umwe uri muri Stade, kubera imyitwarire idahwitse yaranze abafana bayo, haba mu bimemyetso berekanye n’amagambo babwiye abasifuzi ku mikino ibiri, yabaye tariki 02/11/2019 ubwo Etincelles FC yakinaga umukino w’umunsi wa 7 muri shampiyona, ndetse na tariki 20/12/2019 ubwo Etincelles FC yakinaga na Gicumbi FC umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Imyitwarire mibi y'abafana ba Etincelles yatumye ikipe yabo ihanwa n'abafana barahanwa
Imyitwarire mibi y’abafana ba Etincelles yatumye ikipe yabo ihanwa n’abafana barahanwa

2. Abafana b’ikipe ya Etincelles bakurikira: ABOUBA BUTESI, Samuel HARERIMANA na TEGERA Patrick baciwe ku bibuga byose byo mu Rwanda mu gihe cy’amezi 12, kubera imyitwarire itari myiza idakwiye umufana bagaragaje ku mikino ibiri yabaye tariki 02/11/2019 ubwo Etincelles FC yakinaga umukino w’umunsi wa 7 muri shampiyona, ndetse na tariki 20/12/2019 ubwo Etincelles FC yakinaga na Gicumbi FC umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

3. Umukinnyi wa Etincelles FC witwa ATEGEKA Stephen yahanishijwe kumara ukwezi adakandagira mu kibuga, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku mukino wahuje Etincelles FC na Gicumbi FC ku munsi wa 15 wa shampiyona, aho yashatse gusagarira umusifuzi hafi yo kumukubita.

4. Gicumbi FC yahanishijwe kuzakina umukino umwe nta mufana n’umwe uri muri Stade, kubera ko abafana ba Gicumbi bagaragaje imyitwarire mibi ku mukino w’umunsi wa 7 muri shampiyona y’u Rwanda bakinnyemo na Sunrise, ubwo bitwaye nabi bikabije ku basifuzi bari bayoboye uyu mukino.

Ikipe ya Gicumbi FC izakina umukino umwe nta mufana uri ku kibuga
Ikipe ya Gicumbi FC izakina umukino umwe nta mufana uri ku kibuga

5. Umutoza wa Gicumbi FC ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, HARERIMANA Eric yahanishijwe kumara imikino 4 nta gikorwa na kimwe agaragaramo kijyanye n’akazi ke, kubera imyitwarire mibi yagaragarije abasifuzi, agashaka gushyamirana na bo ku mukino wabaye tariki 02/11/2019, ku mukino Gicumbi FC yakinaga na Sunrise FC.

FERWAFA yasoje ivuga ko iyi myanzuro yagejejwe ku makipe n’abo bireba tariki 06/01/2020, kandi ko itangira gushyirwa mu bikorwa bakibona iyi myanzuro.

Abagize komisiyo y’imyitwarire ni:

1. MABANO Jules, Perezida wa Komisiyo
2. Me NDAMAGE Ferdinand, Umunyamabanga
3. CYAGA Eric, Membre wa Komisiyo

Ikipe ya Gicumbi yasoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 15 n’amanota 9, mu gihe Etincelles FC yasoje igice kibanza cya shampiyona ifite amanota 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe . Noneko ferwafa mbona burikosa afata ibihano kumakipe mato amakipe makuru ahariyo ntamakosa agira. Mbona ihanye afana bose bashira kubibuga kuko imifanire y’banyarwanda na africa iracyijimye

Afrodis yanditse ku itariki ya: 9-01-2020  →  Musubize

Ariko football nyarwanda iracyafite ibibazo byinshi iyo umuntu aravuga ibitagenda akabihanirwa aho gusuzuma ukuri bagiye bareba reactions z’abantu koko

Alias yanditse ku itariki ya: 7-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka