Amikoro adahagije atumye AS Muhanga ititabira amarushanwa y’Igikombe cy’Amahoro

Ubuyobozi bw’Ikipe ya AS Muhanga buratangaza ko itazitabira igikombe cy’amahoro uyu mwaka kubera ikibazo cy’umushobozi buke.

Ikipe ya AS Muhanga ntizitabira Igikombe cy'Amahoro kubera amikoro adahagije
Ikipe ya AS Muhanga ntizitabira Igikombe cy’Amahoro kubera amikoro adahagije

Byatangajwe mu gihe hasigaye imikino itanu muri Shampiyona y’umwaka wa 2019 y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho ubuyobozi bw’ikipe bugaragaza ko ubushobozi buhari ari buke bugikenewe mu kurangiza Shampiyona no gufasha ikipe kuyirangiza neza.

Umunyambanga mukuru wa AS Muhanga Bisangabagabo Yusufu, avuga ko inkunga itangwa n’Akarere ka Muhanga ingana na Miliyoni 40frw, ikipe yayahawe uyu mwaka ariko akagwa mu muriro kuko yasanze ikipe igisohoka mu cyiciro cya kabiri ijya mu cya mbere.

Ibyo ngo bivuze ko ayo mafaranga yakoreshejwe hagurwa abakinnyi bashya, andi bakayahemba abatoza. Icyabiteye ngo ni uko iyo ikipe ivuye mu cyiciro cya kabiri ijya mu cya mbere ubuzima bwayo burushaho guhenda.

Bisangabagabo agira ati “Buriya imishahara bahembwaga mu cyiciro cya kabiri iriyongera iyo bageze mu cyiciro cya mbere, urumva rero ko ubushobozi twahawe twabukoresheje bukaba bugeze ku musozo kandi tugifite akazi muri shampiyona, ni yo mpamvu tutabutagaguza”.

“Nagira ngo nkubwire ko uyu mwaka turimo n’uyu munota turiho tutazitabira igikombe cy’amahoro kuko ubushobozi dufite butatwemerera kujya mu gikombe cy’amahoro kandi no kurangiza shampiyona ntibitworoheye”.

Kutitabira igikombe cy’amahoro ngo ntibikwiye kugira abo bihangayikisha mu bakunzi b’ikipe ya AS Muhanga kuko ngo byose ari ubushobozi, kandi ngo bubonetse byose byakorwa, kandi ngo nta wukwiye kubirenganyiriza ikipe.

Bisangabagabo avuga ko abavuga ko ikipe igiye gusubizwa Akarere kubera ko abikorera yabananiye ari impuha ahubwo ngo, hari gushakwa abaterankunga benshi barimo n’abikorera ba Muhanga. Naho ku bijyanye no kuba hari abakinnyi batarongererwa amasezerano, uwo muyobozi avuga ko abo bakinnyi batangiye kwegerwa kugira ngo baganire uko bahabwa ayandi.

Izo ngo ni zo mpamvu amafaranga asigaye adashobora gushorwa mu yindi mikino nk’iy’igikombe cy’amahoro kugira ngo bakomeze biyubake, ikipe izagume mu cyiciro cya mbere, kandi ngo ayo akwiye kuba amahitamo ya buri mukunzi wa AS Muhanga.

Naho ku bijyanye no kuba ikipe ibereyemo amadeni bamwe mu bafatanya bikorwa, Bisangabagabo avuga ko ayo ari amagambo n’abayobozi b’ikipe bagenda bumva ariko adafite ishingiro.

Ikipe ya AS Muhanga igaragaza ko n’ubwo hasigaye imikino itanu kugira ngo Shampiyona irangire, abakunzi bayo bakwiye kuyiguma iruhande ikagira morali kuko ngo imaze imikino ibiri itsindwa yikurikiranya, iyo ngo ikaba ari imyitwarire mibi ishobora kujyana ikipe mu murongo utukura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka