Ambulance yatumye Kiyovu na Rayon Sports zigomba kwitaba Ubuyobozi

Ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu zamaze gutumizwa na Ferwafa ngo zisobanure ikibazo zagonganiyemo cya Ambulance.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa bwamaze gutumiza ikipe ya Rayon Sports ndetse na Kiyovu, nyuma y’ikirego cyatanzwe na Kiyovu.

Kiyovu na Rayon Sports zimaze iminsi zidacana uwaka
Kiyovu na Rayon Sports zimaze iminsi zidacana uwaka

Tariki 18/06/2018, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yagombaga kwakira Kirehe Fc, uwo mukino urasubikwa ndetse Kiyovu Sports iterwa mpaga kuko itazanye Ambulance ku kibuga nk’uko amategeko abiteganya.

Mu kibuga no hanze yacyo aya makipe akunda guhangana
Mu kibuga no hanze yacyo aya makipe akunda guhangana

Nyuma yaho, Kiyovu Sports yaje gutanga ikirego ivuga ko ari akagambane yakorewe n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports.

Mu gihe benshi bakekaga ko ikibazo cyarangiye kuko Ferwafa yari yashimangiye ko Kiyovu yatewe mpaga, aya makipe yombi yatumijwe na Ferwafa kuri uyu wa mbere aho agomba kujya gutanga ibisobanuro, n’ubwo Rayon Sports yo yatangaje ko ntaho ihuriye n’iki kibazo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka