Ambasade ya Israel mu Rwanda yatangiye imikoranire n’Umuryango wa Espérance Kimisagara (AMAFOTO)

Ambasade ya Israel mu Rwanda irangajwe imbere na Ambasaderi wayo Ron Adam, yatangiye umushinga w’imikoranire n’Umuryango wa Espérance Kimisagara.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020 yasuye umuryango Association des Jeunes Sportifs de Kigali “ESPERANCE’ ukorera ku Kimisagara, aho bawuteye inkunga y’ibikoresho bya siporo birimo imyambaro yo gukinana (imipira, amakabutura, inkweto n’amasogisi), imyenda yo kwambara bagiye gukina (amatiriningi), ndetse n’imipira yo gukina.

Ambasaderi Ron Adam yaneretswe bimwe mu bikorwa by'umuryango wa Espérance
Ambasaderi Ron Adam yaneretswe bimwe mu bikorwa by’umuryango wa Espérance

Usibye ibyo kandi Ambasaderi wa Israel yagejejweho imwe mu mishinga iki kigo gifite irimo uburezi bunyuze muri Siporo, imishinga y’ubuhinzi, aha Ambasaderi akaba yabijeje ubufatanye bwa Ambasade ya Israel.

Ambasaderi Ron Adam yashimye ikigo cya Espérance ku bikorwa kimaze kugeraho mu myaka 26 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anakangurira abana batorezwa muri iki kigo gukunda umuco wa siporo, kwitabira ishuri n’ibindi bitandukanye.

Ambasaderi Ron Adam wa Israel mu Rwanda yahawe impano zirimo imipira izwi nka karere
Ambasaderi Ron Adam wa Israel mu Rwanda yahawe impano zirimo imipira izwi nka karere

Umuyobozi w’Umuryango wa Espérance ukorera ku Kimisagara Sewabana Victor Emmanuel, yavuze ko uru ruzinduko ari intangiriro y’ubufatanye bateganya kugirana na Ambasade ya Israel mu Rwanda, buzashingira ku bikorwa basanzwe bakora birimo imikino, imyidagaduro ndetse n’uburezi, hakiyongeraho n’imishinga mishya irimo n’ubuhinzi.

Yagize ati “Yaje kugira ngo dutangire kureba imikoranire yo hafi na hafi mu guteza imbere siporo ndetse n’umuco w’amahoro ku rwego rw’urubyiruko. Ku rwego rw’umuryango ibikorwa nibwo biri gutangira”

Ati “Batuzaniye ibikoresho bya siporo nk’impano, ariko natwe turi kwinjira mu mishinga ijyanye n’ubuhinzi kugira ngo umuryango ubashe kwiteza imbere, kandi tuzi neza ko abantu bo muri Israel bateye imbere mu buhinzi, ni bimwe mu byo tuzakorana bijyanye na siporo n’ubuhinzi.”

Umuyobozi wa Espérance Kimisagara Sewabana Victor Emmanuel, yereka Ambasaderi wa Israel mu Rwanda bimwe mu bikorwa by'iki kigo
Umuyobozi wa Espérance Kimisagara Sewabana Victor Emmanuel, yereka Ambasaderi wa Israel mu Rwanda bimwe mu bikorwa by’iki kigo

Ikigo cya Kimisagara Football for Hope Center ni ikigo kigarurira urubyiruko ibyiringiro by’ejo hazaza, iterambere rinyuze muri siporo, uburezi bunyuze muri siporo, uburinganire kugira ngo n’abakobwa bahabwe amahirwe yo kwitabira ibikorwa bya siporo, gufasha abana mu myigire, kugira ngo imikino igire icyo ibafasha mu mitsindire yabo mu ishuri.

Iki kigo kandi ubusanzwe ni na cyo gifite ikipe y’umupira w’amaguru izwi nka Espérance FC, iyi kipe yigeze gukina umwaka umwe mu cyiciro cya mbere yanazamuye bamwe mu bakinnyi benshi ubu harimo abakina mu cyiciro cya mbere ndetse no mu ikipe y’igihugu

Andi mafoto yaranze uru ruzinduko

Babanje kumurika bimwe mu bikorwa by'umuryango Esperance, ndetse n'imishinga bafite imbere
Babanje kumurika bimwe mu bikorwa by’umuryango Esperance, ndetse n’imishinga bafite imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka