Amb. Nduhungirehe yagize icyo avuga ku busabe bwa Perezida wa Rayon Sports

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe asanga bigoye ko Leta yagira icyo ifasha amakipe mu gihe ubukungu butifashe neza muri ibi bihe isi ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus

Kuri uyu wa Gatandatu ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi ba siporo by’umwihariko b’umupira w’amaguru, biriwe bungurana ibitekerezo ku gitekerezo cyatanzwe na Perezida wa Rayon Sports ku rubuga rwe rwa Twitter.

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, yasabaga ko Leta y’u Rwanda yafasha amakipe guhemba abakinnyimuri ibi bihe cyorezo cya Coronavirus cyatumye ibikorwa byinshi bihagarara, aho abona izasiga ubukene ku bigo bitandukanye birimo n’amakipe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe usanzwe unakurikiranira hafi imikino itandukanye, ni umwe mu bagize icyo bavuga kuri iki gitekerezo cya Perezida wa Rayon Sports.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko bigoye kuba Leta yafasha amakipe guhemba muri ibi bihe
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko bigoye kuba Leta yafasha amakipe guhemba muri ibi bihe

Kuri we asanga bigoranye cyane muri iyi minsi ko Leta yagira icyo afasha amakipe, ahubwo atangaza ko kuri we abona icyiza ari uko abaterankunga n’abafana bagoboka amakipe.

Yagize ati "Muri ibi bihe by’ubukungu butifashe neza, biragoye ko Leta yakwishyura imishahara y’abakozi b’ibigo byigenga batagihembwa kubera ibura ry’akazi, harimo n’abakinnyi b’amakipe y’umupira w’amaguru. Icyakorwa ni uko amakipe, abaterankunga n’abafana bafatanya mu kuziba icyo cyuho."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Hey!ngewe mbona amakipe yakohereje abakinnyi babanyamahanga iwabo noneho ikicyorezo cyashira bagategerwa bakagaruka abandi bakinnyi bimbere mugihugu bakanjya mumiruango reta ikabashirizayo basaranganya ibihabwa abandi baturage kuko iki cyorezo ntituzi igihe kizatangira agahenge.nukombyumva murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Ngirango challenge yaba yahawe ministor wa minisport. Rero, Nduhungirehe guhita asubiza, kwaba ari nko guca intege ministere ibifite munshingano, kuko niyo izi budget bafite uko ingana, nibyo ishobora kuba yakwifashishwamo. So, ditegereze minisport

Karerangabo yanditse ku itariki ya: 4-04-2020  →  Musubize

Ariko wibuke ko ari prime minister

Aliase yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka