Amavubi yongeye kwihererana Maroc mu mukino wa kabiri wo kwibuka

Umukino wa kabiri wo kwibuka abakunzi, abayobozi n’abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi wahuzaga Amavubi n’ikipe ya Maroc urangiye Amavubi anyagiye Maroc3-0.

Uyu mukino wabaye mu gihe mu mukino ubanza wari wahuje amakipe yombi n’ubundi AMAVUBI yari yatsinze ibitego 2-0 wari wabaye ku wa 02 Kamena 2017,naho uwabaye uyu munsi ku wa 4 Kamena 2017 uba warangiye ari 3-0 bwa Maroc

Amavubi yatsinze Maroc yari yiganjemo abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda
Amavubi yatsinze Maroc yari yiganjemo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda

Ibitego byose by’Amavubi byabonetse mu gice cya mbere nyuma y’uko umutoza Antoine Hey yari yabanjemo ikipe yiganjemo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, aho igitego cya mbere cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, icya kabiri gitsindwa na Mugiraneza Jean Baptiste naho icya gatatu kikaba cyatsinzwe na Iranzi Jean Claude.

Ikipe ya Maroc yabanje mu kibuga
Ikipe ya Maroc yabanje mu kibuga

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yasatiranye aho umutoza w’Amavubi yakomeje kugenda asimbuza n’abakinnyi bari bakinnye ubushize ariko birangira nta gihindutse.

Bizimana Djihad atera koruneri
Bizimana Djihad atera koruneri

Umutoza Antoine Hey utoje imikino ibiri kuva yahabwa akazi yavuze ko yashimishijwe na bamwe mu bakinnyi yakinishije kuko ngo bamuhaye isura nyayo y’uko bashobora kwitwara mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ubwo bazaba bakina na Centrafrika tariki ya 11 Kamena 2017.

Agaruka ku bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda yavuze ko atishimiye imikinire ya bamwe aha yagize ati ”sinishimiye bamwe mu bakinnyi bavuye hanze kuko bamwe bitwaye neza abandi ntibitwara neza”

Imikino yose uko ari ibiri yabereye kuri Stade Amahoro
Imikino yose uko ari ibiri yabereye kuri Stade Amahoro

El Mami Semamali utoza MAROC we yavuze ko gutsindwa imikino ibiri ari uko yazanye ikipe ikiri nto ariko akavuga ko abakinnyi yazanye bamuhaye icyizere bitewe n’urwego bagaragaje.

Ababanjemo ku mpande zombi:

AMAVUBI: Ndayishimiye Eric Bakame, Fitina Omborenga, Bayisenge Emery, Manzi Thierry, Nirisarirke Salomon, Mugiraneza Jean Baptiste, Haruna Niyonzima, Nshuti Dominique Savio, Iranzi Jean Claude,Tuyisenge Jaques, Kalisa Rachid.

MAROC: Zakaria Arsalane,El Garnaoui Rachid,Komh Nour-Eddine,Abdelialil Lebada,Rassouany Hamza,Saleh Essalami,Salah Eddine Icharane,Iliyass Laghzoui,Achraf Laich,Faraji Karmoune na Lachheb El Habib.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amavubi oye oye

Bob Rutuku yanditse ku itariki ya: 4-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka