Ni umukino watangiye i Saa Cyenda kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo mu mukino wabaye nta bafana bahari, utangira ikipe ya Cap-Vert isatira Amavubi nk’uko byagenze mu mukino ubanza.
Ku munota wa 10 w’umukino, Cap-Vert nyuma yo gukomeza gukinira cyane mu gice cy’AMavubi umukinnyi wayo yaje gukorerwa ikosa ku murongo winjira mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi yerekana ko nta kosa ryabaye.
Ku munota wa 15 w’umukino Ally Niyonzima yaje gukorera ikosa umukinnyi wa Cap-Vert ryaje no kumuhesha ikarita y’umuhondo, ndetse nyuma y’iminota mike gusa akora irindi kosa gusa ntiyagira ikarita ahabwa.
Ku munota wa 38 w’umukino, Ally Niyonzima yongeye gukorera ikosa umukinnyi wa Cap-Vert ryaje no guhita rituma umusifuzi amuha ikarita ya kabiri y’umuhondo ndetse ahita anabona ikarita irukura, ahita akurwa mu mkibuga byatumye Amavubi akomeza gukina ari abakinnyi 10 gusa.
Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, gusa mbere y’uko igice cya kabiri gitangira umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka, akuramo Meddie Kagere hinjira Muhire Kevin.
Ku munota 53 Jacques Tuyisenge yaje kuvunika, umutoza ahita yinjizamo Ernest Sugira wari umaze akanya yishyushya, naho ku munota wa 68 Haruna Niyonzima avamo hinjiramo Nshuti Dominique Savio.
Umusifuzi w’umukino yaje kongeraho iminota ibiri y’inyongera, amakipe yombi asoza umukino anganya ubusa ku busa, bituma Amavubi aguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda n’amanota abiri.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza Mashami Vincent yavuze ko imibare yari yateguye muri uyu mukino yishwe n’ikarita y’umutuku yahawe Ally Niyonzima, ndetse n’imvune ya Jacques Tuyisenge.
"Icya mbere ni uko tutishimye, uburyo twari twateguye umukino twifuzaga igitego. Uko twabiteguye byaje guhinduka Ally ahawe ikarita, ntitwakwirengagiza ko twakinaga n’ikipe ikomeye, twirukankaga ku mupira kenshi."
"Imibare yakomeje gupfa ubwo Jacques yitonekaga, twifuzaga ko Sugira ajyamo bagakinana ariko ntibyakunze."
Ku mahirwe yo kubona itike.......
"Mu rugo birashoboka cyane ko twakwitwara neza ku mukino wa Mozambique, hanyuma tukazategereza umukino wa nyuma na Cameroun yanamaze kubona itike bidasubirwaho"
Ku kuba Amavubi amaze imikino ine adatsinda igitego....
"Byaba bibi uvuze ngo abasanzwe batsinda ibitego ntibakinnye, kandi abasanzwe babitsida baba bakinnye, ni ikibazo cyareberwa mu ikipe muri rusange, iki kibazo tuzakomeza kugikoraho gishakirwe umuti"
Yanavuze ku munyezamu Kwizera Olivier umaze iminsi arokora Amavubi
"Imikino ibiri Kwizera Olivier yatugumishije mu mukino, n’uyu munsi yagiye adufasha, ndamushimira uko yitwaye nkaba mwifuriza gukomerezaho, ariko nkanashimira ba myugariro bamukina imbere kuko nawe baba bamufashije"
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie.
Andi mafoto:
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
AMAVUBI RWOSE NAKWO ATAGIZE UWAYATANZE NI ALL.
ese ubundi koko tubonye tike twazaba tugiye gukina uwuhe mupira ? nta level dufite rwose