Amavubi yongeye kugorwa no kwigobotora Imisambi ya Uganda

Ikipe y’igihugu Amavubi yatsindiwe i Kampala ibitego 3 ku busa, mu marushanwa y’ibihugu ku bakinnyi bakinira iwabo muri Afurika CHAN.

Bibiri byatsinzwe mu gice cya mbere na Muzamir Mutyaba wari wambaye nomero 10. Ikindi kimwe gitsindwa mu gice cya kabiri cyatsinzwe na Derrick Nsibambi.

Ni umukino wahinduye isura hakiri kare ubwo umusifuzi w’Umurundi, Pacifique Ndabihawenimana, yatangaga penariti ku munota wa munani.

Ariko Abanyerwanda bemezaga ko atari yo, itsindwa neza na nomero 10 waje gutsinda ikindi gitego ku burangare bwa ba myugariro b’u Rwanda nyuma yo guhanahana mu rubuga rw’amahina abakinnyi b’Amavubi badakoramo birangira nomero 10 Muzamir ashyizemo igitego cya kabiri.

Igice cya kabiri kigitangira ku munora wa munani abasore ba Uganda bahanahannye neza abakinnyi b’amavubi batawukoraho birangira Nsibambi ateyemo ishoti ryiza Nzarora Marcel ahindukira ubwa gatatu.

Ni umukino wagaragaje ko u Rwanda rukeneye ba rutahizamu, kuko n’amahirwe make babonye batabashije kuyabyaza umusaruro.

U Rwanda rwagaragaza gukina neza hagati ariko rukagorwa no kugarura imipira ya contre attaque, aho abasore ba Uganda bahererekanya neza cyane mu rubuga rw’amahina ba myugariro na bo bagaragaje guhuzagurika bakabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumwweru kimwe i Kigali, aho u Rwanda rufite akazi ko kwishyura ibitego bitatu rukarenzaho ngo ruzabashe gukomeza.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje ko atsihimiye imisifurire kubera penariti yatanzwe mu minoza ya mbere kandi itariyo bigahindura umukino ibintu.

Yemeza ko amaze kubibona nk’umuco mu misifurire yo muri aka karere, gusa akavuga ko bazakora ibishoboka byose mu mukino wo kwishyura.

Yagize ati “Abakinnyi banjye bato ntako batagize ngiye kongera nganire nabo twongere tugire ibyo dukosora turizera ko tuzakora neza, penariti itariyo yabonetse mu minota ya mbere yaduciye integer ndetse idukura mu mukino, igitangaje ni uko natwe yatwimye penariti nyayo umukino wenda kurangira.”

Uretse imisifurire ariko umutoza Hey yanenze n’ikibuga cyari cyuzuye imitsina bakiniyeho, avuga ko byatumye amakipe yombi adakina umupira wayo ndetse avuga ko bidakwiye ko ikipe y’igihugu ikinira ahantu nka hariya.

Umutoza wa Uganda Moses yavuze ko nubwo batsinze u Rwanda rwabahaye akazi katoroshye ndetse akaba batazaza i Kigali baje gutembera gusa akizeza abafana n’abakunzi ba Uganda ko bazakuramo u Rwanda.

Ati “Murabizi ko umukino wose uduhuza n’u Rwanda uba utoroshye ubanza ari ubwa mbere dutsinze u Rwanda ibitego bitatu ku busa, abakinnyi banjye basa n’abafite umunaniro ariko tuzajya I Kigali tugiye gukina kandi ntituzajenjeka.”

Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru kimwe kuri Stade i Nyamirambo i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka