Amavubi yongeye gutsindwa, asoza ku mwanya wa nyuma

Ikipe y’igihugu "Amavubi" isoje imikino yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi iri ku mwanya wa nyuma, nyuma yo gutsindwa na Kenya ibitego 2-1

Kuri Nyayo National Stadium iherereye i Naïrobi muri Kenya, ni ho Amavubi yakiniye umukino wa nyuma wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

Amavubi yatsinzwe igitego hakiri kare ku munota wa kabiri gusa ku gitego cyatsinzwe na Michael Olunga.

Ku munota wa 15 gusa Kenya yaje kubona igitego cyatsinzwe kuri Penaliti, ni nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu Ntwari Fiacre, iza guterwa na Richard Odada.

Ku munota wa 25 w’igice cya mbere, umutoza Mashami Vincent yasimbuje Nsanzimfura Keddy ashyiramo rutahizamu Ernest Sugira, igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri Mashami yongeye gusimbuza akuramo Nshuti Innocent hinjiramo Muhadjili Hakizimana, aza no gukuramo Denis Rukundo hinjiramo Serumogo Ally.

Ku munota wa 66, Niyonzima Olivier Sefu yatsinze igitego rukumbi cy’Amavubi kuri Coup-Franc yari itewe na Muhadjili.

Amavubi muri aya majonjora yasoje ari ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe kuri 18, aho yatsinze gusa ibitego bibiri mu mikino itandatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga

U Rwanda: Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Nirisarike Salomon (c), Niyonzima Olivier, Nsanzimfura Keddy, Muhire Kevin, Nshuti Innocent, Usengimana Danny na Nshuti Dominique Savio.

Kenya: James Saruni, Joseph Okumu, David Ochieng, Amos Nondi
Omar Abud, Anthony Akumu, Kenneth Muguna, Hassan Abdalla, Eric Ouma, Richard Odada na Michael Olunga (c).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka