Ni umwiherero watangiye ku wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, witabirwa n’abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu mu makipe atandukanye bahamagawe n’umutoza, naho abakina hanze y’igihugu bakaba bategerejwe kuva kuri uyu wa kabiri.
Abakinyi bose bakina imbere mu gihugu nyuma yo kugera ku biro bikuru by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bahise berekeza mu karere ka Bugesera aho bazakorera uyu mwiherero ugomba kumara ibyumweru bisaga 2 mbere y’uko bakina na Benin na Lesotho muri Kamena 2026.
Biteganyijwe ko ikipe y’Igihugu Amavubi, itangira imyitozo kuri uyu wa mbere, akaba ari imyitozo izajya ibera ku kibugu cya I Ntare giherereye muri aka karere mu murenge wa Nyamata ahazwi nk’i Gahembe.
Mu bitabiriye uyu mwihererero barimo rutahizamu w’ikipe ya Bugesera FC ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah utari warahamagawe muri iyi kipe gusa akaba yitabajwe ngo azafashe ikipe y’igihugu n’ubwo atarabona ibyongombwa byuzuye bimwemerera gukinira u Rwanda.
Aba bakinnyi bazafasha u Rwanda gukina imikino ibiri y’umunsi wa gatatu ndetse n’uwa kane mu itsinda rya gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba 2026.
Kugeza ubu Amavubi ayoboye itsinda rya gatatu n’amanota Ane, nyuma yo gutsinda umukino w’Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe, akaba akurikiwe na Afurika y’Epfo, Nigeria, Zimbabwe, Benin ndetse na Lesotho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|