Amavubi yerekeje Cap-Vert mu rugendo rw’amasaha umunani (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yerekeje i Praia muri Cap-Vert mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika izaba mu mwaka wa 2022 muri Cameroun

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo abakinnyi 23 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi berekeje muri Cap-Vert, aho bagomba gukina umukino n’iki gihugu mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2022.

Muri uru rugendo, ikipe y’igihugu yahawe indege yihariye ya Rwandair igomba kubajyana ikazanabagarura, aho baza kunyura i Cotonou muri Benin mu rugendo ruza kumara amasaha ane, bakahva bakomeza i Praia muri Cap-Vert naho bagakoresha amamasaha ane.

Mu rutondo Mashami Vincent yatangaje ku munsi w’ejo, 21 ni bo bahagarutse I Kigali, bakazahurira muri Cap-Vert na Mukunzi Yannick ukina muri Sweden, ndetse na Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi mu gihe Kevin Monnet-Paquet we atigeze yitabira ubutumire yahawe.

Abakinnyi 23 b’Amavubi bitabajwe ku mukino wa Cap-Vert:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).

Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, mu Bubiligi), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Misiri), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, u Bugereki).

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osée (Police FC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka