Amavubi yerekeje 1/4 cya CHAN atsinze Gabon

Nyuma yo gutsinda Gabon ibitego 2-1, byose byatsinzwe na Sugira Ernest, Amavubi y’u Rwanda yabaye ikipe ya mbere ibonye itike yo kwerekeza muri 1/4 cya CHAN.

Ku i saa cyenda, ni bwo umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Egypt witwa Ibrahim Nour El Din yari asifuye ko umukino utangira, aho umukino wahise utangira; Amavubi asatira izamu rya Gabon, ndetse ku munota wa mbere w’umukino Amavubi ahita abona koruneri. Gusa ntiyabazwa umusaruro.

U Rwanda rwatangiye rusatira .....
U Rwanda rwatangiye rusatira .....

Abakinnyi babanjemo

Amavubi: Eric Ndayishimiye, Ombolenga Fitina, Ndayishimiye Céléstin, Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Yannick Mukunzi, Imran Nshimiyimana, Innocent Habyarimana, Sugira Ernest, Tuyisenge Jacques na Iranzi Jean Claude.

Gabon: Yves Stephane Bitsek Moto, Georges Ambourouet, Tchen Djesnot Kabi, Allen Dorian Nono, Mario Bernard Madrault, Cedrick ondo Biyoghe, Franck P.Obambou, Cyrille Saint Etienne Engozo’o Avebe, Prince junior Ndinga Ongolo, Aaron Salem Boupendza, Rodrigue Moundougua.

Ku munota wa 5 w’umukino, Amavubi yaje kubona Coup Franc ku ikosa ryari rikorewe Iranzi Jean Claude, maze Emery Bayisenge ayitera neza cyane gusa umunyezamu wa Gabon, umupira awohereza muri koruneri.

U Rwanda rubifashijwemo na Iranzi Jean Claude na Ombolemga Fitina bakomeje guhererekanya neza imipira ari na ko botsa igitutu ab’inyuma ba Gabon maze umutoza wa Gabon nyuma yo kubona ko uwakinaga iruhande rw’ibumoso yokejwe igitutu na Iranzi ndetse na Tuyisenge Jacques ahita asimbuza uwahakinaga. Ni bwo Georges Ambrouet yasimbuwe na Stevy Guevane Nzambe.

Amavubi ashimira abafana bayabaye inyuma
Amavubi ashimira abafana bayabaye inyuma

Ku munota wa 42 w’umukino, nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Tuyisenge Jacques wazamukanye umupira acitse ab’inyuma ba Gabon, Sugira Ernest yaje gutsinda igitego cya mbere cy’Amavubi ndetse n’igice cya mbere kirangira Amavubi afite 1 ku busa bwa Gabon.

U Rwanda rwatangiye rusatira .....
U Rwanda rwatangiye rusatira .....

Igice cya kabiri kigitangira, umutoza Johnny McKinstry, yakoze impinduka avanamo Innocent Habyarimana maze yinjizamo Nshuti Dominique Savio.

Nyuma y’iminota ibiri gusa igice cya 2 gitangiye, Sugira Ernest yaje kuzamukana umupira maze acenga myugariro wa Gabon, maze arekura ishoti umunyezamu ashiduka inshudura zinyeganyega.

Ku munota wa 59 w’umukino, Gabon yaje gutsinda igitego aho ba myugariro b’Amavubi batabashije gucunga neza ba rutahizamu wa Gabon waje guhita atsinda n’umutwe, maze Bakame wari wasohotse ntiyabasha gukuramo uwo mupira.

Ku munota wa 59 w’umukino, Nshuti Dominique Savio yazamukanye umupira maze acenga Tchen Djesnot Kabi wa Gabon amushyira hasi maze ahita anahabwa ikarita y’umutuku, ubwo Gabon isigara ikinisha abakinnyi 10.

Ku munota wa 80 w’umukino, nyuma y’aho umutoza yabonye ko Gabon ikomeje gukinira cyane mu rubuga rw’Amavubi, yaje gusimbuza Yannick Mukunzi wasaga nk’uwananiwe maze yinjizamo Djihad Bizimana.

Byakomeje gutyo, umukino uza no kurangira Amavubi yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1, bituma anakatisha itike ya 1/4 cy’irangiza.

Andi mafoto

Amafoto menshi kuri uyu mukino ushobora no kuyasanga ku rubaga rwa Flickr ukanze aha handitse Amafoto ku mukino w’amavubi na Gabon

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

kudos Rwanda! high scores in all

xxx yanditse ku itariki ya: 21-01-2016  →  Musubize

Amavubi nimukomereze aho,murikumwenuwiteka.

Ndayishimiye Benoni yanditse ku itariki ya: 20-01-2016  →  Musubize

thank you Kigali today for information,
nari naheze muri office sinarinzi uko byagenze
thanks for quick information

jean luc yanditse ku itariki ya: 20-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka