Amavubi yatsinze Maroc mu mukino wo kwibuka

Umukino wahuzaga Amavubi n’ikipe ya Maroc mu rwego rwo kwibuka abari bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi warangiye Amavubi atsinze 2-0.

Amavubi yatsinze Maroc
Amavubi yatsinze Maroc

Uyu mukino wabaye mu gihe mu Rwanda no mu yandi mashyirahamwe y’imikino batangije igikorwa cyo Kwibuka abakunzi,abakinnyi ndetse n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, aho mu mupira w’amaguru Amavubi yitwaye neza atsinda Maroc 2-0.

Igitego cya mbere cyatinzwe ku munota wa 30 w’igice cya mbere gitsinzwe na Bizimana Djihad kuri penalite nyuma y’uko Amavubi yari yokeje igitutu izamu rya Maroc maze umukinnyi w’inyuma akawukora n’intoki umusifuzi agatanga Penalite.

Amavubi yakomeje kurusha Maroc anayisatira ndetse bagahusha uburyo bw’ibitego byinshi nk’aho Manzi Thierry yahushije uburyo bwari bwabazwe ku munota wa 40 akaba yateye umupira n’umutwe wari uvuye muri koruneri maze ugafata igiti cy’umutambiko maze igice kirangira Amavubi afite 1-0.

Abafana bifatanyije n'amakipe kwibuka
Abafana bifatanyije n’amakipe kwibuka

Mu gice cya kabiri Maroc yaje isa n’iyakangutse aho nayo yatangiye gusatira ubona amakipe yombi anganya maze umutoza Antoine Hey atangira gushyiramo bamwe mu bakinnyi babanje hanze nk’aho Nshhuti Dominique Savio yinjiye asimbuye Imanishimwe Emmanuel ku munota wa 63 .

Nyuma Kapiteni Niyonzima Haruna yaje Kujyamo asimbuye Niyonzima Ally naho Tuyisenge Jaques ajyamo asimbura usengimana Sanny wanatsinze igitego ndetse na iradukunda Eric wasimbuye Rusheshangoga Michel baza gukurikirwa na Mugiraneza Jean Baptiste ndetse na Bayisenge Emery.

Rusheshangoga asoma ubutumwa bujyanye no kwibuka
Rusheshangoga asoma ubutumwa bujyanye no kwibuka

Ku munota wa 67 nibwo Amavubi yaje kubona igitego cya kabiri aho Rutahizamu wa Police Danny usengimana ku mupira mwiza yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Rusheshangoga Michel.

Amakipe yombi azongera gukina undi mukino ku wa 4 Kamena 2017 nyuma y’uko ibindi bihugu byari byatumiwe muri iri rushanwa byanze ubu butumire.
Ababanjemo ku mpande zombe:

Amavubi
Amavubi

AMAVUBI: Nzarora Marcel,Rusheshangoga Michel,Rucogoza Aimable, Manzi Thierry,Nsabimana Aimable,Imanishimwe Emmanuel,Niyonzima Ally,Niyonzima Olivier Sefu,Bizimana Djihad,Usengimana Danny na Mico Justin.

Maroc
Maroc

MAROC: Jawad Harti,El Garnaoui Rachid,Komh Nour-Eddine,Hamza Errahli,Rassouany Hamza,Saleh Essalami,Salah Eddine Icharane,Iliyass Laghzoui,Achraf Laich,Faraji Karmoune na Yassine El Idrissi

Minisitiru Uwacu Julienne ageza ajambo ku bitabiriye umuhango
Minisitiru Uwacu Julienne ageza ajambo ku bitabiriye umuhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka