Amavubi yatsinze Madagascar mu mukino wa gicuti (Amafoto)

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yatsindiye Madagascar ibitego 2-0 iwayo mu mukino wari uwa kabiri wa gicuti ku mpande zombi unasoza igihe cy’imikino mpuzamahanga ku bihugu.

Muri uyu mukino, Amavubi yatinze kwinjira mu mukino aho iminota nka 20 ya mbere yarangwaga no gusatirwa cyane ishyirwaho igitutu cyatumye bakora amakosa menshi muri ba myugariro. Amwe mu makosa harimo aho Mutsinzi Ange yashatse gucenga rutahizamu wa Madagascar ariko ntibyamukundira, umupira barawutwara gusa umunyezamu Maxime aratabara. Manzi Thierry na we yakoze ikosa aho ku mupira yahawe na Imanishimwe Emmanuel yashatse gucenga ntibimukundire ariko umukinnyi wari umutwaye umupira awuhinduye urengera ku rundi ruhande.

Nyuma y’iyi minota ariko Amavubi yaje gutangira kugerageza kubonana neza maze ku munota wa 27 Muhire Kevin yubura amaso ari mu kibuga cye areba uko ba myugariro ba Madagascar bahagaze aho bari bari hamwe n’abarimo Mugisha Gilbert. Muhire Kevin yahise ahindura umupira muremure ashakisha Mugisha Gilbert na we umupira uramuhira urenga myugariro wa Madagascar maze Mugisha Gilbert ahita aroba umunyezamu atsinda igitego cya mbere. Amavubi yakomeje gukina neza, igice cya mbere akirangiza ari yo ayoboye n’igitego 1-0.

Umunyezamu Maxime Wansenns yarokoye Amavubi nyuma y'ikosa ryari rikozwe na Mutsinzi Ange
Umunyezamu Maxime Wansenns yarokoye Amavubi nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Mutsinzi Ange

Iminota 15 ya mbere y’igice cya kabiri yaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, amakipe ahusha uburyo butandukanye imbere y’izamu ariko budahambaye cyane. Ku munota wa 61 umutoza w’Amavubi yakoze impinduka za mbere havamo Mugisha Gilbert hinjiramo Gitego Arthur. U Rwanda rwakomeje gusatira rushakisha igitego cya kabiri ari nako Madagascar na yo ishaka icyo kwishyura. Ibi byahiriye Amavubi ku munota wa 90 ubwo kapiteni Djihad Bizimana yayatsindiraga igitego cya kabiri, Amavubi arangiza umukino atsinze ibitego 2-0.

Djihad Bizimana yatsindiye Amavubi igitego cya kabiri
Djihad Bizimana yatsindiye Amavubi igitego cya kabiri

Mu mukino u Rwanda rwari rwakinnye na Botswana tariki 22 Werurwe 2024 rwari rwanganyije 0-0. Amavubi amaze imikino itanu adatsindwa aho muri yo yatsinzemo ibiri(2) anganya itatu mu gihe aheruka gutsindwa tariki 18 Kamena 2024 na Mozambique 2-0 mu gihe umutoza Frank Spittler kuva yagera mu Rwanda amaze kuyatoza imikino ine yatsinzemo ibiri anganya indi ibiri.

Manzi Thierry yatswe umupira washoboraga gutuma Amavubi atsindwa igitego
Manzi Thierry yatswe umupira washoboraga gutuma Amavubi atsindwa igitego
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka