Amavubi yatsinze Centrafrika mu mukino wa mbere wa gicuti

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yatsinze iya Centrafrika ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro

Mu rwego rwo gutegura imikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi, Amavubi yateguye imikino ibiri ya gicuti azakina na Centrafrika.

Uyu mukino wa mbere wabereye kuri Stade Amahoro, warangiye Amavubi atsinze Republika ya Centrafrika ibitego 2-0. Ni ibitego byatsinzwe na Rwatubyaye Abdul ku munota wa 41 n’umutwe, kuri Coup-franc yari itewe na Manishimwe Djabel.

Rwatubyaye Abdul atsinda igitego n'umutwe
Rwatubyaye Abdul atsinda igitego n’umutwe
Bishimira igitego cya mbere
Bishimira igitego cya mbere

Igitego cya kabiri cyagiyemo mu gice cya kabiri gitsinzwe na Tuyisenge Jacques, ku mupira yari ahawe na Nishimwe Blaise wari ubanje gucenga abakinnyi ba Centrafurika.

Aya makipe yombi azongera guhurira mu kibuga mu mukino wa kabiri wa gicuti kuri uyu wa Mbere tariki 07/06/2021 kuri Stade Amahoro.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Amavubi: Buhake Clement, Rwatubyaye Abdoul, Ngwabije Bryan Clovis, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain Bacca, Byiringiro Lague, Tuyisenge Jacques, Samuel Gueulette.

Centrafrique: Samolah Elvis, Yambere Cedric, Ndobe Sadoc, Mvondoze Georgino, Mboumbouni Dylan, Toropite Trezor, Kotton Ralph, Geoffrey Kondogbia, Zahibo Wilfred, Yangano Flory, Yapende Marc.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

amavubi yacu turayashyigikiye nakomereze aho ariko yongere akabaraga mubusatirizi. murakoze!

Auguste yanditse ku itariki ya: 5-06-2021  →  Musubize

amavubi yacu turayashyigikiye nakomereze aho ariko yongere akabaraga mubusatirizi. murakoze!

Auguste yanditse ku itariki ya: 5-06-2021  →  Musubize

amavubi rwox nakomerezeho ahageze niheza
ariko haracyarakazi mashami ntiyorohewe
ariko byox birashoboka tumurinyuma

twes njabanyarwanda durirusange
amahirwe masa

BIENVEN DANIEL KABAKA yanditse ku itariki ya: 5-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka