Amavubi yatangiranye imyitozo abakinnyi 17 gusa

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi batangiye kwitegura Côte d’Ivoire

Umutoza Mashami Vincent afatanyije na Jimmy Mulisa ndetse na Seninga Innocent, batangije imyitozo yo gutegura umukino Amavubi azakiramo Côte d’Ivoire tariki 09/09/2018.

Mu bakinnyi batakoze imyitozo, harimo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports bazaza nyuma yo gukina na Yanga, mu mukino bazakina ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Mukunzi Yannick we usanzwe ukinira Rayon Sports yakoranye imyitozo n’abandi kubera ibihano yahawe na CAF, naho Manzi Thierry nawe utemerewe gukina match ya Yanga kubera amakarita abiri y’umuhondo ntiyakoze ariko akaba ategerejwe mu myitozo itaha

Mu bandi bakinnyi bakina mu Rwanda batagaragaye, harimo Cyiza Hussein wa Mukura ndetse na Andrew Buteera ukinira APR Fc.

Ku rundi ruhande, Sugira Ernest umaze hafi umwaka mu mvune, nawe yagaragaye mu myitozo y’uyu munsi n’ubwo atari mu bakinnyi 32 bari bahamagawe, aho ndetse yanitwaye neza mu busatirizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urutonderwabakinyi 32 nibande konabombona

HabimanA gabrier yanditse ku itariki ya: 23-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka