Amavubi yasubiye i Douala mu rugendo rwo gukabya inzozi za CAN (AMAFOTO)

Abakinnyi 23 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bahagrutse i Kigali kuri uyu wa Gatanu berekeza i Douala muri Cameroun aho bagiye gukina umukino wa nyuma mu itsinda F

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo abakinnyi 23 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, aho bagiye gukina umukino wa nyuma wo guhatanira itike ya CAN izabera muri Cameroun.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina umukino na Cameroun ku wa Kabiri tariki 30/03/2021 kuri Japoma Stadium iherereye i Douala, aho Amavubi aramutse atsinze uyu mukino byayiha amahirwe yo kubona itike ya CAN, ariko bikazaterwa n’uko umukino wa Cap-Vert na Mozambique uzaba wagenze

Abakinnyi berekeje muri Cameroun

Abanyezamu

1. Kwizera Olivier
2.Mvuyekure Emery
3. Ndayishimiye Eric

Ba myugariro

4. Mutsinzi Ange
5. Nirisarike Salomon
6. Usengimana Faustin
7. Rugirayabo Hassan
8.MImanishimwe Emmanuel
9. Fitina Ombolenga
10. Rutanga Eric

Abakina hagati mu kibuga

11. Rubanguka Steve
12.Mukunzi Yannick
13. Niyonzima Haruna
14. Niyonzima Olivier
15. Twizeyimana Martin Fabrice
16.Ngendahimana Eric
17.Manishimwe Djabel

Ba Rutahizamu

18. Nshuti Dominique Savio
19. Meddie Kagere
20.Iradukunda Bertrand
21. Danny Usengimana
22. Byiringiro Lague
23. Sugira Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nasanze bishoboka ko Amavubi,yavamo ikipe ikomeye ariko Leta nibabe hafi, nkuko babigize ubushize muri CHAN, ndavuga guhabwa imyitozo hakiri kare , imikino ya gicuti myinshi,primes zabo kuzitanga kugihe, kurekera abatoza umurimo wabo ntawubavangira, kubyaza amahirwe , abakinnyi bakiri bato no kubaha gahunda ifatika, gushakira abana babanyarwanda amakipe akomeye yo hanze bajyamo....

Eugene yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Nibyo wangu.ubundi turashoboye umupira wamaguru.Tubasabire Imana igendane nabo intsinze yo turayiteguye

Innocent yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka