Amavubi yasezerewe muri CHAN agiye gutangira urundi rugendo rutoroshye muri 2021

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iheruka gusezererwa mu marushanwa ya CHAN 2020 yaberaga muri Cameroun, igomba guhita itangira indi mikino myinshi ifite mu mwaka wa 2021.

Icyorezo cya Coronavirus cyatumye bimwe mu bikorwa by’imikino ndetse n’amarushanwa akomeye yari ategerejwe mu mwaka wa 2020 yimurwa, bituma umwaka wa 2021 uba umwaka urimo imikino myinshi yegeranye.

Amavubi yasezerewe muri CHAN, afite akandi kazi gakomeye muri uyu mwaka wa 2021
Amavubi yasezerewe muri CHAN, afite akandi kazi gakomeye muri uyu mwaka wa 2021

Nyuma yo gusezererwa muri CHAN muri ¼, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye igeze mu Rwanda, aho igomba gutangira gutegura amarushanwa arimo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ndetse n’igikombe cy’isi.

Imwe mu mikino itegereje u Rwanda

Hagati ya tariki 22 na 30/03 Amavubi azakina imikino ibiri irimo uwa Mozambique i Kigali, ndetse na Cameroun muri Cameroun, mu gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika (CAN 2021) kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

Guhera tariki 31/05 kugera tariki 15/06, u Rwanda ruzatangira urundi rugendo rwo gushaka itike yo kwereza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar umwaka utaha wa 22, aho Amavubi azakina imikino ibiri mu itsinda ari kumwe na Mali, Kenya ndetse na Uganda.

Hagati ya tariki 30/08 na tariki 07/09, u Rwanda ruzakina indi mikino ibiri (umunsi wa gatanu n’uwa kane) yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022, naho imikino y’umunsi wa gatanu n’umunsi wa gatandatu ikazakinwa mu kwezi kwa 10 tariki ya 04 n’itariki ya 12.

Mu kwezi kwa 11, amakipe azaba yitwaye neza mu ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’isi, azakina indi mikino aho azitwara neza azahita abona itike bidasubirwaho, iyo mikino ikazakinwa tariki 08 na 16/11/2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka