Amavubi yanyagiye Centrafrika mu mukino wa kabiri wa gicuti

Mu mukino wa kabiri wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro, Amavubi yatsinze Centrafrika ibitego bitanu ku busa.

Amavubi yatsinze igitego ku munota wa gatatu gusa w’umukino, ku mupira watanzwe nabi n’umunyezamu wa Centrafrika, Muhadjiri Hakizimana ahita awohereza mu izamu.

Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, Mugunga Yves wakinaga umukino we wa kabiri mu Mavubi yaje kuyatsindira igitego ku mupira yari ahawe na Muhadjiri.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Twizerimana Martin Fabrice wari wagiye mu kibuga asimbuye, yatsindiye Amavubi igitego cya gatatu ku mupira yari ahawe na Iradukunda Bertrand.

Ku munota wa 77 w’umukino, Nshuti Dominique Savio yateye umupira ashaka guha ba rutahizamu, umupira uridunda urenga umunyezamu wari uhagaze nabi gihita kiba igitego cya kane.

Ku munota wa 82 w’umukino, ku mupira yari ahawe na Meddie Kagere, Twizerimana Martin Fabrice yatsindiye Amavubi igitego cya gatanu ari nacyo cye cya kabiri, umukino urangira ari bitanu ku busa.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Mvuyekure Emery, Rukundo Denis, Ishimwe Christian, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Nsabimana Eric, Ruboneka Bosco, Nshuti Savio, Iradukunda Bertrand, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves.

Centrafrika: Samolah Elvis(GK), Yambere Cedric, Ndobe Sadoc, Mvondoze Georgino, Toropite Trezor, Ngam-Ngam Saint, Setting Ahores, Kondogbia Geoffrey (C), Zahibo Wilfried, Yangao Flory na Yawanendji Theodore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza cyane. Ariko nubwo ari umukibo wa gicuti ntacyo ufashije amavubi. Amakipe turatsinda ibitego 5;ntacyo twayigiraho. Dushake izindi nka RDC, Kenya, Cote d’Ivoire, Burundu,Ghana..

Alias yanditse ku itariki ya: 7-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka