Kuri uyu wa mbere ni bwo Amavubi yakinnye umukino wa mbere wa CHAN, aho umukino wabahuzaga na Nigeria uje kurangira amakipe yombi aguye miswi ubusa ku busa.
Muri uyu mukino, Visi-Kapiteni w’Amavubi Djihad Bizimana niwe watoranijwe na CAF nk’umukinnyi warushije abandi kwitwara neza mu makipe yombi Amavubi banganyijemo 0-0.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rwanda: Eric Ndayishimiye, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Rugwiro Herve, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel, Mubumbyi Bernabê na Biramahire Abeddy
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iraza gukora imyitozo kuri uyu wa Kabiri 21h30 z’ijoro, aho iza kuba itegura umukino wa kabiri izaba ikina na Equatorial Guinea ku wa gatanu Saa tatu n’igice z’ijoro (21h30).
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Amavubi batweretse umupira mwiza cyane!!!!!Nokuwa gatanu Guinea equatorial tuzayinyagira 3kuri 1
congs kubasore bacu iriya nintangiriro nziza bakomereze aho knd match itaha bazayitsinda.
yeap,Amavubi yitwaye neza ariko barutahizamu batsinda ni kibazo gikomeye pe!
mubyukuri iriya mach nayiboneye ntako abasore bacu batagize kurwego rwabo nibiriya ahubwo nti. courage basore bacu.
nyamar ntawuv ma iritar ngangs