Amavubi yamuritse umwambaro utari mushya uzifashishwa muri CHAN, banahabwa numero bazambara (AMAFOTO)

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) bahawe numero bazambara muri CHAN, ndetse hanamurikwa umwambaro bazakinana muri aya marushanwa.

Ku wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2021 i Douala muri Cameroun nibwo habaye umuhango wo kumurika umwambaro Amavubi azakinana, ndetse no kwifotozanya uwo mwambaro abakinnyi banahabwa numero bazaba bambaye.

Ni umwambaro utavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko wari usanzwe umenyerewe ku Mavubi mu gihe cy’imyitozo ndetse no kwishyushya mbere y’umukino.

Uyu mwambaro kandi wanakinanywe bwa mbere n’ikipe y’igihugu y’abagore muri CECAFA yabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2018, hakurikiraho n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yakinnye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umwambaro Amavubi azakinana muri CHAN

Ahari hasanzwe handitse Rwanda harasibwe hashyirwaho Kwizera (Olivier), uyu ni wo mwambaro w'abanyezamu
Ahari hasanzwe handitse Rwanda harasibwe hashyirwaho Kwizera (Olivier), uyu ni wo mwambaro w’abanyezamu
Amavubi y'abatarengeje imyaka 23 yakoresheje uyu mwambaro muri 2018
Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yakoresheje uyu mwambaro muri 2018
Ni imyambaro imaze iminsi ikoreshwa mu myitozo no kwishyushya mbere y'umukino
Ni imyambaro imaze iminsi ikoreshwa mu myitozo no kwishyushya mbere y’umukino

Numero abakinnyi 30 b’Amavubi bazaba bambaye muri CHAN

1. Ndayishimiye Eric Bakame
2. Emmanuel Imanishimwe
3. Eric Rutanga
4. Rugwiro Herve
5. Mutsinzi Ange
6. Nsabimana Eric Zidane
7. Iyabivuze Osee
8. Bayisenge Emery
9. Tuyisenge Jacques
10. Hakizimana Muhadjiri
11. Kalisa Rashid
12. Mico Justin
13. Fitina Omborenga
14. Byiringiro Lague
15. Usengimana Faustin
16. Sugira Ernest
17. Manzi Thierry
18. Kimenyi Yves
19. Usengimana Danny
20. Manishimwe Djabel
21.Niyonzima Olivier Sefu
22. Nsabimana Aimable
23. Kwizera Olivier
24. Niyomugabo Claude
25. Ngendahimana Eric
26. Twizeyimana Martin Fabrice
27. Nshuti Dominique Savio
28. Iradukunda Jean Bertrand
29. Ruboneka Bosco
30.Rwabugiri Umar

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muvandi imyenda siyo itsinda

Joseph munyembabazi yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Muraho bavandi Amavubi yidusebya iyomyenda natsinzi irimope

Iradukunda Eric yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka