Amavubi yakuye intsinzi muri Ethiopia yagarutse i Kigali (Amafoto&Video)
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda bari bagiye muri Ethiopia ndetse bakanayitsindira iwayo bamaze kugera i Kigali aho bagiye gukomeza imyitozo
Nyuma yo gukura intsinzi mu gihugu cya Ethiopia y’ibitego 3-2, abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru bamaze gusesekara i Kigali, aho bahise berekeza mu mwiherero wo gukomeza gutegura umukino wo kwishyura.
Ibi bitego u Rwanda byatsinzwe na Eric Rutanga ku munota wa 55 w’umukino, Hakizimana Muhadjili atsinda icya kabir ku munota wa 78, naho Biramahire Abeddy Christophe atsinda icya gatatu cy’intsinzi ku munota wa 80.
Amafoto y’Amavubi ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe
Hey my mezegute