Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade Linite izakiniraho na Seychelles (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru imaze gukora imyitozo ya nyuma, kuri Stade Linite izaberaho umukino wayo na Seychelles kuri uyu wa Kane.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mpira w’amaguru imaze gukora imyitozo ya nyuma, kuri Stade Linite izaberaho umukino wayo na Seychelles kuri uyu wa Kane.

Kuri uyu wa Kane tariki 05/09/2019 ku I Saa munani zuzuye zo mu Rwanda (Saa kumi za Seychelles) kuri Stade Linite, hazabera umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Kuri uyu wa Gatanu kuri iki kibuga kizaberaho uyu mukino, umutoza Mashami Vincent yakoresheje imyitozo ya nyuma, ari nayo myitozo nyayo yabaye kuva ikipe yava mu Rwanda mu gicuku cyo ku wa Kabiri.

Nyuma y’imyitozo, umutoza Mashami Vincent yatangaje ko ikipe bagiye gukina Atari ikipe basuzuguye, ahubwo bayifata nk’ikipe ikomeye kandi iri iwabo.

“Amakuru y’iyi kipe aravangavanze, guhindura abatoza n’ibindi ariko twe ibyo ntitwabigenderaho, turakora akazi kacu turebe uko tuzakina, uko tuzaba duhagaze mu kibuga, mu minota nka 15 tuzaba twamaze kumenya ikipe dukina uko ihagaze.

“Tuyiteguye nk’ikipe ikomeye kandi iri mu rugo, kuko mu mibare twabonye ni uko ari ikipe itarakunze gutsindirwa mu rugo, abakinnyi bacu mbere y’uukino tugomba kuzaba twabahaye amakuru agomba kubafasha”

Amwe mu mafoto y’imyitozo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka