AMAVUBI yakoze imyitozo ya mbere, Kwizera Olivier agira icyo asaba abanyarwanda (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yakoze imyitozo ya mbere muri Afurika y’Epfo ku kibuga cya Mamelodi Sundwons, aho abakinnyi nka Rafael York na Meddie Kagere batakoze

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ikipe y’igihugu “AMAVUBI” yakoze imyitozo ya mbere nyuma yo kugera muri Afurika y’Epfo ku munsi w’ejo, ikorerwa ku kibuga cy’imyitozo cya Mamelodi Sundowns kitwa "CHLOORKOP".

Ikibuga cya Mamelodi Amavubi yakoreyeho imyitozo
Ikibuga cya Mamelodi Amavubi yakoreyeho imyitozo

Iki kibuga ni nacyo bazakoreraho imyitozo y’ejo kuwa kabiri ku i Saa Cyenda z’amanywa, mu gihe imyitozo ya nyuma izakorwa ku wa Gatatu ku kibuga kizabera umukino cyitwa FNB Stadium ku I Saa kumi n’ebyiri zuzuye ari nayo saha umukino uzabera.

Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose bahagrutse i Kigali, usibye umukinnyi Rafael York wahageze uyu munsi ndetse na Meddie Kagere wari utegerejwe uyu munsi, bakazakorana n’abandi imyitozo yo ku munsi w’ejo.

Umunyezamu Kwizera Olivier mu myitozo y'uyu munsi
Umunyezamu Kwizera Olivier mu myitozo y’uyu munsi

Kwizera Olivier yavuze ko byamushimishije akimara kumenya ko umukino uzabera muri Afurika y’Epfo kuko ari ahantu yanyuze, asaba abanyarwanda kuzahyigikira iyi kipe kugira ngo izabashe kwitwara neza.

Yagize ati“Icyo navuga kuva twagera hano ikirere gikonja kandi harimo na benshi bakina nko hanze ni ibintu bamenyereye, ku myitozo ya mbere dukoze ndabona harimo imbaraga turifuza ko twahagararira igihugu neza, turifuza ko abanyarwanda badushyigikira bakadutera ingabo mu bitugu”

Ku ruhande rwa Bizimana Djihad, nawe yavuze ko ubuzima bumeze neza ndetse ko n’ikirere n’ubwo hari ubukonje batabigira urwitwazo.

Ati“Abakinnyi bameze neza, ku byerekeye ikirere nimugoroba hari ukuntu harimo gukonja ariko abakinnyi bari kubimenyera, ndumva ikirere tutakigira urwitwazo. Tumaze kumenyera, ibiryo bimeze neza, aho kuryama hameze neza, ndumva nta kibazo muri rusange gihari ibintu byose bimeze neza”

Djihad Bizimana yavuze ko biteguye neza
Djihad Bizimana yavuze ko biteguye neza

“Match ya Mozambique nshobora kuba nkinnye nayo inshuro nk’eshanu, match zabo dukinira iwabo zikunda kutugora ariko ubu tuzakinira muri Afurika y’Epfo. Navugaga ko ubu ubwo bunararibinye tubufite, tukita cyane ku minota ya mbere kuko ni bwo twagiye dutakaza match zabo, tukajya mu mukino nta gihunga”

Umutoza Carlos Alós Ferrer yakoresheje imyitozo ya mbere muri Afurika y'Epfo
Umutoza Carlos Alós Ferrer yakoresheje imyitozo ya mbere muri Afurika y’Epfo
Mutsinzi Ange na Manishimwe Djabel
Mutsinzi Ange na Manishimwe Djabel
Emmanuel Imanishimwe “Mangwende” mu myitozo y'uyu munsi
Emmanuel Imanishimwe “Mangwende” mu myitozo y’uyu munsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka