Ni imyitozo yatangiye kuri uyu wa mbere ikaba yari iyobowe na Antoine Hey ndetse n’umutoza Mashami Vincent umwungirije, ikaba ibera kuri Stade Amahoro aho bakora igitondo n’ikigoroba.
Mu myitozo ya nimugoroba ari nayo abantu bose bari bemerewe gukurikira, umutoza Antoine Hey udafite igihe kinini cyo gutegura iyi kipe, yibanze ku kwibutsa abakinnyi amayeri azifashisha ku mukino wa Ethiopia, aho ahanini uyu mutoza akinisha abakinnyi batatu bugarira, imbere yabo akahashyira abandi babiri bafite ubushobozi bwo gusatira imbere ari nako banagaruka kuzibira.
Uyu mutoza yaje gufata umwanya agabanyamo amakipe abiri, maze akurikirana imyitozo, aho harimo imwe abakurikiranye imyitozo bemezaga ko ari yo izavamo benshi bazabanza mu kibuga ku mukino wa Ethiopia.
Abari bagize ikipe ya mbere
Mu izamu: Ndayishimiye Eric Bakame,
Abakinnyi babatu bugarira: Manzi Thierry, Rugwiro Herve na Usengimana Faustin
Hagati mu kibuga: Iradukunda Eric Radu, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Hakizimana Muhadjili na Ndayishimiye Celestin
Abataha izamu: Nshuti Innnocent na Mico Justin
Abari bagize ikipe ya kabiri: 2
Mu izamu:Nzarora Marcel
Inyuma: Kayumba Sother, Ally Niyonzima na Nshimiyimana Imran
Hagati: Nyandwi Saddam, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Nizeyimana Djuma, Eric Rutanga
Abataha izamu: Biramahire Christophe Abeddy, Sekamana Maxime
Andi mafoto yaranze iyi myitozo
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe bari mu mwiherero
Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Kimenyi Yves (APR Fc)
Abakina inyuma: Manzi Thierry (Rayon Sports Fc), Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Herve Rugwiro (APR Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc) na Nyandwi Sadam (Rayon Sports Fc)
Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Nizeyimana Mirafa (Police Fc).
Abataha izamu: Mico Justin (Police Fc), Imanishimwe Djabel (Rayon Sports Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc), Nshuti Innocent (APR Fc), Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) na Sekamana Maxime (APR FC).
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ikip iraburam savio nubw Davunits