Amavubi yakoze imyitozo itanga isura y’abashobora kubanzamo muri Ethiopia-Amafoto

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu yatangiye imyitozo yo kwitegura imikino ibiri izabahuza na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN.

Ni imyitozo yatangiye kuri uyu wa mbere ikaba yari iyobowe na Antoine Hey ndetse n’umutoza Mashami Vincent umwungirije, ikaba ibera kuri Stade Amahoro aho bakora igitondo n’ikigoroba.

Antoine Hey nyuma y'iminsi adahari yongeye kuyobora imyitozo
Antoine Hey nyuma y’iminsi adahari yongeye kuyobora imyitozo

Mu myitozo ya nimugoroba ari nayo abantu bose bari bemerewe gukurikira, umutoza Antoine Hey udafite igihe kinini cyo gutegura iyi kipe, yibanze ku kwibutsa abakinnyi amayeri azifashisha ku mukino wa Ethiopia, aho ahanini uyu mutoza akinisha abakinnyi batatu bugarira, imbere yabo akahashyira abandi babiri bafite ubushobozi bwo gusatira imbere ari nako banagaruka kuzibira.

Mashami Vincent wungirije Antoine Hey aha amabwiriza abakinnyi
Mashami Vincent wungirije Antoine Hey aha amabwiriza abakinnyi

Uyu mutoza yaje gufata umwanya agabanyamo amakipe abiri, maze akurikirana imyitozo, aho harimo imwe abakurikiranye imyitozo bemezaga ko ari yo izavamo benshi bazabanza mu kibuga ku mukino wa Ethiopia.

Abari bagize ikipe ya mbere

Mu izamu: Ndayishimiye Eric Bakame,
Abakinnyi babatu bugarira: Manzi Thierry, Rugwiro Herve na Usengimana Faustin

Hagati mu kibuga: Iradukunda Eric Radu, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Hakizimana Muhadjili na Ndayishimiye Celestin
Abataha izamu: Nshuti Innnocent na Mico Justin

Abari bagize ikipe ya kabiri: 2

Mu izamu:Nzarora Marcel

Inyuma: Kayumba Sother, Ally Niyonzima na Nshimiyimana Imran
Hagati: Nyandwi Saddam, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Nizeyimana Djuma, Eric Rutanga
Abataha izamu: Biramahire Christophe Abeddy, Sekamana Maxime

Andi mafoto yaranze iyi myitozo

Faustin Usengimana wa Rayon Sports, asaba Ndayishimiye Celestin wa Police Fc gukina nta gihunga
Faustin Usengimana wa Rayon Sports, asaba Ndayishimiye Celestin wa Police Fc gukina nta gihunga
Rugwiro Herve agerageza kwibutsa abakinnyi uburyo bagomba kugarira
Rugwiro Herve agerageza kwibutsa abakinnyi uburyo bagomba kugarira
Manishimwe Djabel na Manzi Thierry ba Rayon Sports mu myitozo y'Amavubi
Manishimwe Djabel na Manzi Thierry ba Rayon Sports mu myitozo y’Amavubi
Nyandwi Saddam wa Rayon Sports ukina yugarira ku ruhande rw'iburyo
Nyandwi Saddam wa Rayon Sports ukina yugarira ku ruhande rw’iburyo
Nyandwi Saddam wa Rayon Sports areba uko muganga Rutamu avura Djuma wa Kiyovu
Nyandwi Saddam wa Rayon Sports areba uko muganga Rutamu avura Djuma wa Kiyovu
Eric Rutanga nyuma y'iminsi yagarutse mu ikipe y'igihugu
Eric Rutanga nyuma y’iminsi yagarutse mu ikipe y’igihugu
Mukunzi Yannick wa Rayon Sports ukina mu kibuga hagati
Mukunzi Yannick wa Rayon Sports ukina mu kibuga hagati
Antoine Hey areba uko bakina nyuma yo kubagabanyamo amakipe abiri
Antoine Hey areba uko bakina nyuma yo kubagabanyamo amakipe abiri
Mbere y'imyitozo, abakinnyi bakurikira amabwiriza y'abatoza
Mbere y’imyitozo, abakinnyi bakurikira amabwiriza y’abatoza
Antoine Hey nyuma y'iminsi adahari yongeye kuyobora imyitozo
Antoine Hey nyuma y’iminsi adahari yongeye kuyobora imyitozo
Mashami Vincent wungirije Antoine Hey aha amabwiriza abakinnyi
Mashami Vincent wungirije Antoine Hey aha amabwiriza abakinnyi

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe bari mu mwiherero

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Kimenyi Yves (APR Fc)

Abakina inyuma: Manzi Thierry (Rayon Sports Fc), Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Herve Rugwiro (APR Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc) na Nyandwi Sadam (Rayon Sports Fc)

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Nizeyimana Mirafa (Police Fc).

Abataha izamu: Mico Justin (Police Fc), Imanishimwe Djabel (Rayon Sports Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc), Nshuti Innocent (APR Fc), Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) na Sekamana Maxime (APR FC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikip iraburam savio nubw Davunits

yves ppa pop yanditse ku itariki ya: 31-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka