AMAVUBI yakoreye imyitozo ku kibuga akiniraho na Senegal (Abashobora kubanzamo)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (AMAVUBI) yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade yitiriwe Abdoulaye Wade, ari na yo iza gukiniraho n’ikipe y’igihugu ya Senegal muri iri joro.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” ni bwo yakoze imyitozo yayo ya nyuma mbere yo guhura na Senegal mu mikino y’umunsi wa kabiri wo gushaka itike ya CAN 2023, imyitozo yabereye kuri Stade Abdoulaye Wade.

Kugeza ubu amakuru ava muri Senegal avuga ko abakinnyi bose kugeza ubu bameze neza, by’umwihariko nka Kwizera Olivier wakinnye umukino uheruka afite akabazo k’imvune, ndetse na Rafael York wari wavuye mu kibuga agaragara nk’uwavunitse.

Ugereranyije urutonde rw’abakinnyi 11 bari babanjemo mu mukino wa Mozambique, uyu munsi umutoza biravugwa ko ashobora kuza gukora impinduka imwe, agakuramo Hakizimana Muhaddili akinjizamo Ruboneka Jean Bosco wari wasimbuye.

Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo:

Kwizera Olivier, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry, Nirisarike Salomon, Mutsinzi Ange Jimmy, Bizimana Djihad, Rafael York, Nishimwe Blaise, Ruboneka Jean Bosco, Meddie Kagere.

Umunyezamu Kwizera Olivier wakinnye umukino uheruka afite ikibazo cy'imvune y'ukuboko ubu ameze neza
Umunyezamu Kwizera Olivier wakinnye umukino uheruka afite ikibazo cy’imvune y’ukuboko ubu ameze neza
Rafael York (uri hagati) na we yiteguye kubanza mu kibuga
Rafael York (uri hagati) na we yiteguye kubanza mu kibuga
Stade yitiriwe Abdoulaye Wade ni yo iberaho umukino
Stade yitiriwe Abdoulaye Wade ni yo iberaho umukino

Mu mikino y’umunsi wa mbere yo gushaka itike ya CAN 2023, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yanganyije na Mozambique igitego 1-1, mu gihe Senegal yo yari yatsinze Benin ibitego 3-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka