Mu minsi mike ishize ni bwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” yatangaje ko u Rwanda rwatewe mpaga kubera amakosa yo gukinisha umukinnyi Muhire Kevin kandi yari afite amakarita abiri y’umuhondo.
Ibi byaje gutuma Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ritanga ubutumwa bugenewe abanyarwanda ribasaba imbabazi ku byabaye, ndetse rihita ritangaza ko uwari ushinzwe imicungire n’imitegurire y’ikipe y’igihugu Rutayisire Jackson yahagaritswe.
- Emery Kamanzi yagizwe Team Manager w’Amavubi
Emery Kamanzi usanzwe abasifuzi muri FERWAFA, ni we wahawe izi nshingano zari zisanzwe zifitwe na Rutayisire Jackson, nk’uko twabihamirijwe na Karangwa Jules, Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FERWAFA.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|