- Abakiriye Amavubi bafatanye ifoto n’abarimo Mutsinzi Ange, Rwatubyaye Abdoul na Bizimana Djihad
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo Amavubi yahagurutse mu Mujyi wa Kigali aho yari amaze iminsi itatu yitegurira umukino wa Senegal, ajya gukomereza imyiteguro mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko aho bagomba kuba mbere yo gukina umukino ku wa Gatandatu mu Karere ka Gisagara.
Uru rugendo batangiye mu masaha y’igitondo barusoje ku isaha ya saa 11h10’ maze bakirwa n’abantu batandukanye barimo n’Abanyarwandakazi bakenyeye Kinyarwanda babakirije indabo zo kubaha ikaze mu Karere ka Gisagara. Mu bakinnyi bajyanye n’Amavubi harimo n’umunyezamu Ntwali Fiacre ukinira ikipe ya TS Galaxy muri Afurika y’Epfo wageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatatu.
- Gérard Buscher uri gutoza Amavubi by’agateganyo ubwo yari ageze kuri Montana Hotel aho bagiye gucumbika
Amavubi muri iyi minsi araba acumbitse kuri Montana Hotel baherukaga gucumbikamo ubwo n’ubundi bateguraga umukino wabahuje na Mozambique muri Kamena 2023. Iyi hoteli kandi yanacumbitsemo ikipe ya Al-Merrikh yo muri Sudan iri gukinira imikino Nyafurika mu Rwanda kubera umutekano mucye uri mu gihugu cyabo.
Amavubi yakoreye imyitozo kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Kane saa 16h00 ari na ho umukino uzabera ku wa Gatandatu.
- Kapiteni w’Amavubi Djihad Bizimana yakirwa mu Karere ka Gisagara
- Umunyezamu Ntwali Fiacre na we yajyanye n’abandi mu Karere ka Gisagara
- Umunyezamu Kimenyi Yves ukinira AS Kigali
- Nshuti Dominique Savio na we ari mu mwiherero w’Amavubi
- Myugariro wa Rayon Sports Mitima Isaac ageze mu Karere ka Gisagara
- Mutsinzi Ange Jimmy akanyamuneza kari kose
- Myugariro Rwatubyaye Abdoul yahawe ikaze mu Karere ka Gisagara
- Mugisha Gilbert ubwo yageraga mu Karere ka Gisagara
- Akarere ka Gisaga kahaye ikaze Amavubi agiye kuhakomereza imyiteguro y’umukino wa Senegal
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|